Musanze: Ababyeyi basabwe kugurira Diregiteri w’ishuri imodoka none bahagurutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ababyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Remera rwo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ntibakozwa ibyo kwishyura ibihumbi 15 Frw (kuri buri mwana) ngo yo kuzagurira imodoka umuyobozi w’iri shuri, bakavuga ko babuze n’ayo kugura ikilo cy’ubugari none ngo bagure imodoka batazanagendamo.

Aba babyeyi barasabwa kwishyura 15 000 Frw nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira hanze amabwiriza mashya areba ibigo bya Leta n’ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano, agena ko umusanzu w’umubyeyi mu mashuri yisumbuye ari 19 500 Frw ku munyeshuri wiga ataha ndetse na 85 000 Frw ku wiga aba mu kigo. Aya mabwiriza kandi avuga ko ibindi bikenewe bitagomba kurenza 7 000 Frw.

Izindi Nkuru

Muri G.S Remera ryo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze ho, ababyeyi basabwe kwishyurira buri munyeshuri 15 000 Frw ngo yo kugurira imodoka umuyobozi w’iri shuri.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga muri iri shuri, babwiye RADIOTV10, aya mafaranga bari gusabwa ari umutwaro ubaremereye kuko n’imibereho yo muri iyi minsi itaboroheye.

Umwe ati “Abaturage ba hano turakennye, ntiduhinga ngo tweze ngo tubone aho twakura ayo mafaranga. Inaha abenshi dutunzwe no guhingira abandi, tukarya ari uko tuvuye guhingira abandi, ayo mafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15 000 Frw) nshobora no kumara amezi atanu ntarayageraho.”

Undi mubyeyi urerera muri iri shuri, avuga ko amafaranga bakura mu biraka bakora, bayifashisha mu gutunga abana babo kandi ko muri iki gihe atakinabahaza kubera itumbagira ry’ibiciro ku masoko.

Ati “None se niba mvuye guca incuro, ndafata ya ncuro naciye nge kuyitanga hariya ku kigo?”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uwo mutwaro bari kwikorezwa na ririya shuri, utanabareba, ati “Ntawo ari n’inshingano zacu kugurira diregitirise imodoka kuko na we afite abo ari gukorera natwe dufite abo turi gukorera.”

Undi akomeza agira ati “Reba ibintu byarahenze, amafaranga igihumbi (1 000 Frw) ntakintu yagura, none ayo mafaranga winjije gatatu mu cyumweru uzajya kuyaguramo imodoka.”

Hakizimana Jean Marie Vianney uhagarariye ababyeyi barerera muri iri shuri, ahakana ibyo batangaje, akavuga ko koko uwo mushinga wo kugura imodoka yo gufasha abana watekerejweho ariko bakaza kuwuhagarika kuko basanze bawutabangikanya n’undi wo kubaka inzu yo gufatiramo ifunguro.

Avuga ko iyo modoka yari kugurwa, yagombaga kuzajya yifashishwa mu gihe ku Ishuri habaye ikibazo cyatuma ibagoboka.

Ati “Twifuje ko habonetse ubushobozi hakaboneka imodoka yo gufasha abana kujya kwa muganga, byaba ari byiza, ariko twabonye tutabifatanya n’umushinga wo kubaka refegitwari, ubu ni yo turi kubaka. Imodoka twabaye tuyiretse kuko twabone ko yadutwara amafaranga menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko ibyemezo byose byafatwa n’ubuyobozi bw’ishuri, biba bikwiye kubanza kumvikanwaho n’ababyeyi barirereramo.

Ati “Niba umwanzuro warafashwe wakabaye waranyuze mu nzira ababyeyi bahaweho umwanya wo gutanga ibitekerezo.”

Uyu muyobozi avuga ko iyo ubuyobozi na komite y’ababyeyi baganiriye n’ababyeyi mbere yo gufata icyemezo, bituma buri wese abikora yumva ari ibye.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru