Abanyura hafi y’Igorerero rimwe mu Rwanda bahishuye ikibabangamiye batahwemye kuvuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage batujwe hafi y’igororero rya Huye, mu Karere ka Huye, n’abakunze kurinyuraho, bavuga ko haba umunuko ukabije uterwa w’umwanda uvanwa mu bwiherero bw’iri Gororero, ku buryo hari n’abiganyira guca inzira ihanyura.

Aba baturage barimo n’abakunze gukoresha umuhanda wa Huye-Nyamagabe, babwiye RADIOTV10 ko uyu mwanda ubanukira, uba wavanywe mu misarani y’iri Gororero, bakajya kuyifumbiza imirima.

Izindi Nkuru

Bavuga kandi ko bari bizejwe ko iri Gororero rizimurwa, none imyaka ikaba ibaye itandatu ntakirakorwa.

Umwe yagize ati “Icyemezo cyo kwimura iri Gororero barabivuze ariko twarategereje turaheba ndetse banadushishikariza gufata ibibanza biri hafi y’Igororero, ariko na n’ubu ntakirakorwa.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Hano hose hakikije iri Gororero humvikana umunuko ukabije w’imyanda ituruka muri iri Gororero.

Undi ati “Ni imyanda ituruka mu Igororero, ubona ibangamiye abaturage. Aha hantu iyo uhatambutse wumva umunuko ukabije.”

Aba baturage bavuga ko babangamirwa cyane, ku buryo hari abahaba bumva batahishimiye ndetse n’abahanyura, bakahaca biganyira.

Undi ati “Utekereza kujya mu mujyi ariko watekereza guca hano ukumva ubuze uko ubigenza. Nta mahoro bitanga, umunuko uba uri hano uba ukabije.”

Mugenzi we na we yagize ati “Ku buryo umuntu ugira nk’isesemi nyinshi, uba ubona ashaka no kuruka rwose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko Akarere kagiye kuganira n’ubuyobozi bw’Igororero kugira ngo harebwe icyakorwa kuri uwo munuko, gusa ngo ibyo kuryimura byo babyibagirwe.

Ati “Kwimurwa ntabwo biri muri gahunda za vuba, kuko bisaba ingengo y’imari. Ku bijyanye n’umunuko, tugiye kwicarana n’ubuyobozi bw’Igororero kugira ngo gikemuke.”

Igororero rya Huye ryubatswe mu 1927, ritangira kwakira abagororwa mu 1956, mu gihe hafi y’iri gororero hatangiye guturwa muri 2013, hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru