Hamenyekanye umubare w’amabagiro yafatiwe icyemezo gikarishye mu mukwabu w’ubugenzuzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda, amabagiro agera muri 80 yarafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bukagaragaza ko atujuje ibipimo ngenderwaho.

Byatangarijwe mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Jean-Chrysostome Ngabitsinze, bagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, bagaruka ku bibazo byagaragaye mu bucuruzi bw’inyama mu bugenzuzi bwakozwe hagati ya 2018 na 2022.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro cyabaye ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko 40% y’amabagiro 200 abarizwa mu Rwanda, yafunzwe mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, kubera kuba atujije ibipimo by’ubuziranenge byashyizweho.

Yagize ati “Dukomeje gukora igenzura rihoraho kugira ngo hubahirizwe ibipimo, kandi turizeza ko amabagiro mashya azajya aba yujuje ibipimo by’ubuziranenge mbere y’uko atangira gukora.”

Minisitiri Musabyimana kandi yanagarutse ku nyubako z’amabagiro ziba zitujuje ibipimo, avuga ko hamwe n’imikoranire y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwubatsi, hazajya hubakwa izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Akarere ryubatsemo.

Yavuze ko mu rwego rwo guha imbaraga ubu bugenzuzi buriho bukorwa, hahuguwe abantu 543 ku bugenzuzi bw’inyama, barimo abaganga b’amatungo 415 bo mu Mirenge itandukanye y’Igihugu ndetse n’abasuzuma ubuziranenge bw’inyama 128 bakora mu buryo bwigenga.

Abantu 315 muri aba bahuguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’Ihigandwa ndetse n’igishinzwe kurengera abaguzi (RICA), batsinze ibizamini ku bijyanye no gusuzuma ubuziranenge bw’inyama, ndetse banahawe impushya zo gukora izi nshingano.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze we yabwiye Intumwa za Rubanda ko hakenewe ibihano bikarishye birimo kugaragaza amabagiro akora adafite impushya ndetse n’akora mu buryo butaboneye ibikorwa byo kubaga amatungo.

Yemeye ko hari intege nke zagaragaye mu gusuzuma inyama, zatewe n’umubare muto w’abakora muri ibi bikorwa, byatumye hari ababyinjiramo batabifitiye ubushobozi ndetse n’abacurishije ibyangombwa.

Agaruka ku bagenzuzi bane gusa ba RICA bakora mu bugenzuzi bw’ibiribwa, Ngabitsinze yavuze ko Guverinoma iri gushaka uburyo hajyaho abagenzuzi bikorera, ku buryo no muri iri suzuma ry’inyama, bazamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru