Indi nkuru ishimishije mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda by’umwihariko ku bakoresha Internet

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yabaye iya mbere mu Rwanda yatangije ku mugaragaro internet inyaruka bidasanzwe ya 5G ije ari mukuru wa 3G na 4G zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.

MTN Rwanda yamuritse iri koranabuhanga rya Internet mu ifungurwa ry’Inama Mpuzamahanga ya Mobile World Congress (MWC) yiga ku ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa, ubwo yatangizwaga kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Iyi Internet yamuritswe mu bikorwa by’imurika biri kubera muri iyi nama, yatumye MTN Rwanda ikomeza kuza ku isonga mu rugendo rw’ikoranabuhanga rigezweho kandi ritanga icyizere, ndetse no gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga ryihuta.

Agira icyo avuga kuri iyi internet ya 5G, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Iyi internet ya 5G irenze kuba yihuta, izafungura amahirwe y’ubushobozi budakama ku rwego rw’Isi. Izazana andi mahirwe mu kunoza imikorere y’izindi nzego nk’ubuzima, uburezi, ubuhinzi ndetse n’izindi.”

Yakomeje avuga ko kugaragaza iri koranabuhanga rya 5G, kuri MTN Rwanda bitagamije gukomeza kuza ku isonga mu ikoranabuhanga no guhanga udushya gusa.

Ati “Ahubwo ni ugukoresha uburyo no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda no gutuma Igihugu gikomeza kuza imbere mu ikoranabuhanga ku Mugabane.”

MTN Rwanda ivuga ko iri koranabuhanga rya 5G rigamije kandi koroshya no kwihutisha serivisi za Internet ya Telefone ngendanwa ndetse no kugabanya ubutinde bwo kuba abantu babonaga ibyo bifuza kuri internet.

Ivuga kandi ko iri koranabuhanga rya 5G rizatanga umusanzu mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda busanzwe bushingiye kuri serivisi z’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame wafunguye ku mugaragaro iyi nama, yanasuye ibikorwa biri kuhamurikirwa, anagera kuri MTN Rwanda
MTN Rwanda yasobanuriye abantu iby’iyi Internet ya 5G

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nzabarushimana says:

    Yes nukuri rwose congratulations to our MTN Rwandan natwe nibyo dukenene .dukenene umuvuduko mwiterambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru