Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Indi nkuru ishimishije mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda by’umwihariko ku bakoresha Internet

radiotv10by radiotv10
18/10/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Indi nkuru ishimishije mu ikoranabuhanga ry’u Rwanda by’umwihariko ku bakoresha Internet
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yabaye iya mbere mu Rwanda yatangije ku mugaragaro internet inyaruka bidasanzwe ya 5G ije ari mukuru wa 3G na 4G zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.

MTN Rwanda yamuritse iri koranabuhanga rya Internet mu ifungurwa ry’Inama Mpuzamahanga ya Mobile World Congress (MWC) yiga ku ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa, ubwo yatangizwaga kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2023.

Iyi Internet yamuritswe mu bikorwa by’imurika biri kubera muri iyi nama, yatumye MTN Rwanda ikomeza kuza ku isonga mu rugendo rw’ikoranabuhanga rigezweho kandi ritanga icyizere, ndetse no gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga ryihuta.

Agira icyo avuga kuri iyi internet ya 5G, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati “Iyi internet ya 5G irenze kuba yihuta, izafungura amahirwe y’ubushobozi budakama ku rwego rw’Isi. Izazana andi mahirwe mu kunoza imikorere y’izindi nzego nk’ubuzima, uburezi, ubuhinzi ndetse n’izindi.”

Yakomeje avuga ko kugaragaza iri koranabuhanga rya 5G, kuri MTN Rwanda bitagamije gukomeza kuza ku isonga mu ikoranabuhanga no guhanga udushya gusa.

Ati “Ahubwo ni ugukoresha uburyo no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda no gutuma Igihugu gikomeza kuza imbere mu ikoranabuhanga ku Mugabane.”

MTN Rwanda ivuga ko iri koranabuhanga rya 5G rigamije kandi koroshya no kwihutisha serivisi za Internet ya Telefone ngendanwa ndetse no kugabanya ubutinde bwo kuba abantu babonaga ibyo bifuza kuri internet.

Ivuga kandi ko iri koranabuhanga rya 5G rizatanga umusanzu mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda busanzwe bushingiye kuri serivisi z’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame wafunguye ku mugaragaro iyi nama, yanasuye ibikorwa biri kuhamurikirwa, anagera kuri MTN Rwanda
MTN Rwanda yasobanuriye abantu iby’iyi Internet ya 5G

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nzabarushimana says:
    2 years ago

    Yes nukuri rwose congratulations to our MTN Rwandan natwe nibyo dukenene .dukenene umuvuduko mwiterambere

    Reply

Leave a Reply to Nzabarushimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 3 =

Previous Post

Hatanzwe itegeko ryihutirwa ku ntambara yerecyejweho amaso n’Isi yose

Next Post

Hamenyekanye umubare w’amabagiro yafatiwe icyemezo gikarishye mu mukwabu w’ubugenzuzi

Related Posts

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away
MU RWANDA

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye umubare w’amabagiro yafatiwe icyemezo gikarishye mu mukwabu w’ubugenzuzi

Hamenyekanye umubare w’amabagiro yafatiwe icyemezo gikarishye mu mukwabu w’ubugenzuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.