Abaperezida bane barimo Museveni na Tshisekedi baganiriye ku ngingo zikomeye zirimo Umubano w’u Rwanda na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Sassou N’Guesso wa Congo na Faure Gnassingbé wa Togo; baganiriye ku bibazo by’umutekano biri mu karere ndetse banagaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda urimo kuzahuka.

Aba Bakuru b’Ibihugu babiganiriye muri Congo ubwo bahuriraga mu nama yiga ku bibazo bibangamiye umutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Izindi Nkuru

Iyi nama yabereye mu Mujyi wa Oyo muri Congo Brazzaville, yatumiwe n’umukuru w’iki Gihugu, Denis Sassou N’Guesso.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje bimwe mu byaganiriweho n’aba bakuru b’Ibihugu birimo ibirebana na bimwe mu bikorwa biri kubera mu karere.

Abakuru b’ibihugu bane bashimye igikorwa cy’ingabo za Uganda zifatanyijemo n’iza DRC mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa ADF mu Ntara ya Ituri.

Abakuru b’Ibihugu kandi banashimye ndetse batangaza ko bashyigikiye intambwe ikomeje guterwa na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda mu kuzahura umubano.

Bashimye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna umaze ibyumweru bibiri ufunguye, bavuga ko uzongera gutuma abatuye ibihugu byombi bagenderana ndetse n’ibicuruzwa bikabasha kugenda.

Bashimye intambwe ikomeje guterwa hagati y’u Rwanda na Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru