Kayonza: Umuyobozi w’Umusigiti yatawe muri yombi Nyuma yo kwica Ingurube y’umuturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi ukuriye umusigiti wa Cyinzovu  mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, Imam yatawe muri yombi azira kwica ingurube y’umuturage yasanze ku musigiti ihazerera.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2021, bibera mu Mudugudu w’Akinyenyeri mu Kagari ka Cyinzovu, mu Murenge wa Kabarondo.

Izindi Nkuru

Ingurube ni itungo rifatwa nk’iryavumwe muri Islam aho bamwe bavuga ko ribamo amadayimoni, ariko iyo bigeze ku bakristu cyane cyane abakunda inyama yayo bavuga ko inurira bitewe n’uburyohe bwayo ari nacyo gituma ubworozi bwazo bukomeje kwiyongera.

Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu w’Akinyenyeri, avuga ko Imamu yasanze iyi ngurube ikiri nto ku musigiti ngo akavuga ko haramu yabateye.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko Imam uyobora uyu Musigiti koko yishe iyi ngurube y’umuturage agashyikirizwa RIB.

Yagize ati “Abana bari bari gukora isuku mu kiraro cy’ingurube, ingurube imwe ikiri nto irasohoka ijya ku musigiti. Imam yayihasanze arayikubita irapfa umuturage atabaza ubuyobozi bw’Umudugudu buraza bumushyikiriza RIB.”

Imamu ngo yavuze ko ingurube yayikubise inkoni eshatu afite uburakari. Uyu muyobozi yavuze ko hari kurebwa uburyo babumvikanisha akishyura umuturage amafaranga ahwanye n’ingurube ye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru