Abantu 11 barimo abapolisi barindwi baregwa ibyaha bya ruswa mu ikorwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, bagombaga kuburana kuri uyu wa Gatanu, urubanza rwabo rw’ubujurire rwongeye gusubikwa.
Ubwanditsi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwatangaje icyatumye uru rubanza rusubikwa ari uko Umucamanza uruburanisha arwaye, rukaba rwimuriwe tariki 14 z’uku kwezi kwa Mutarama 2022.
Aba bantu 11 berekanywe tariki 03 Ugushyingo 2021, barimo Abapolisi barindwi barimo n’ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira ruswa.
Urukiko rwarekuuye Abapolisi batatu ari bo CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, n’abasivile babatu ari bo Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois.
Naho IP Rebecca Mukamuvunyi, AIP Fidel Gahizi, na SGT Augustin Twagirishema, n’abasivile Fabien Nshimiyimana na Jean de Dieu Nshimiyimana, bo bafatiwe icyemezo cyo gufungwa
Bakekwaho ibyaha bibiri; icyo Gusaba no kwakira Ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Gusa aba Bapolisi batatu barekuwe, bahise batabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite amabwiriza n’amahame ngengamyitwarire igenderaho birimo ibishobora guherwaho hafungwa bamwe mu Bapolisi bagaragaweho amakosa n’imyitwarire mibi.
Mu iburanisha riheruka ryo ku ya 20 Ukuboza 2021, aba bapolisi batatu bari baje kuburana ubujurire, bahise batanga inzitizi z’uko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bagisohoka muri kasho aho bari bafungiye basanze hari imodoka ya Polisi ibategereje ihita ibajyana kubafungira ku cyicaro cya Polisi ahasanzwe hafungirwa abapolisi.
Izi nzitizi zanatumye Umucamanza asubika urubanza rutaburanishijwe arwimurira ikindi gihe.
RADIOTV10