RIB irasaba uwabona Rutagengwa ukekwaho gutwika imodoka ya Gitifu kuyitungira agatoki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage wo mu Karere ka Ruhango uherutse gusenyerwa kuko yari yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba akekwaho kuba ari we wagerageje gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, aracyari gushakishwa na RIB.

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Jean Bosco Nemeyimana yatwitswe n’umuntu utaramenyeka kuri wa Kabiri w’ik cyumweru tariki 04 Mutarama 2022 ubwo uyu muntu yazaga akayisasanga aho yari iparitse akayishumika akoresheje casque yari yashyizemo Lisansi.

Izindi Nkuru

Jean Bosco Nemeyimana yari yatangaje ko uwashatse kumutwikira imodoka ari uwitwa Rutagengwa Alexis wabikoze yihimura kuko ubuyobozi bwari bwamusenyeye inzu yari yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko ruri gushakisha uyu Rutagengwa Alexis ukekwaho gukora kiriya gikorwa.

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko uyu mugabo atarafatwa ariko ko akiri gushakishwa “kugira ngo abazwe.”

Ati “Hanyuma ibizava mu iperereza ni byo bizaba bigize inyito y’icyaha. Uwamubona wese yatungira agatoki inzego za RIB na Polisi kugira ngo afatwe.”

Dr Murangira asaba abaturage kwirinda kuganzwa n’amarangamutima bikabashora mu bikorwa nk’ibi bigize ibyaha ndetse bakirinda no kwihanira.

Ati “Kuko ushobora kwihanira ukaba ukoze ibindi byaha byatuma ukurikiranwa mu butabera, kandi wiyambaje izindi nzego ushobora kurenganurwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru