Abanyeshuri baratangira kujya ku mashuri umusibo ejo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko itangira ry’amashuri rigomba kugendera ku ngengabihe isanzweho, Minisiteri y’Uburezi yahise itangaza ko gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbitse ku bigo by’amashuri.

Hari hamaze iminsi hibazwa ibijyanye n’itangira ry’amasomo y’igihembwe cya kabiri aho bamwe mu babyeyi bibazaga uko ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga baba ku ishuri iteye kuko ubundi yatangazwaga mbere.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ry’amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho aya mabwiriza avuga ko amashuri agomba kongera gufungura hagendewe ku ngengabihe isanzweho.

Ingingo ya Kane (d) y’aya mabwiriza, ivuga ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ntibyatinze, Minisiteri y’Uburezi yahise ishyira hanze itangazo ku ngendo z’abanyeshuri biga bacumbitse ku mashuri bigaho.

Iri tangazo ryatanzwe binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rivuga ko abanyeshuri bazatangira kujya ku mashuri ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 aho hazagenda abiga mu bigo biherereye mu Turere twa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga muri Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Izi ngendo zizarangira ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 12 Mutarama 2022 aho hazagenda abanyeshuri bita mu Turere two mu Mujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), abiga mu Turere twa Muhanga na Ruhango (Amajyepfo), muri Ngororero (Iburengerazuba), Burera (Amajyaguru) na Bugesera (Iburasirazuba).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru