Perezida wa Repubulika yazamuye mu ntera bamwe mu bofisiye muri Polisi y’u Rwanda barimo Yahya Mugabo Kamunuga na Felly Bahizi Rutagerura, bombi bahawe ipeti rya CP. Hari n’Abapolisi 3 592 bazamuwe mu ntera ku iteka rya Minisitiri.
Bikubiye mu itangazo ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023. Yahya Mugabo Kamunuga na Felly Bahizi Rutagerura bari basanzwe bafite ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police), bakaba bahawe ipeti rya CP (Commissioner of Police).
Perezida Kagame kandi yazamuye abapolisi barindwi bari bafite ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) bahawe ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police).
Aba bahawe ipeti rya ACP, ni Fancis Muheto, Augustin Kuradupagase, Tom Gasana, Silas Karekezi, Celestin Kazungu, Augustin Ntaganira na Jean Pierre Rutajoga.
Abandi Bofisiye bazamuwe, barimo barindwi bari bafite ipeti rya SSP (Senior Superintendent of Police) bahawe ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police), hakaba abandi 46 bari bafite iperi rya SP (Superintendent of Police) bahawe ipeti rya SSP (Senior Superintendent of Police), ndetse n’abandi 120 bari bafite ipeti cya CIP (Chief Inspector of Police) bahawe ipeti rya SP (Superintendent of Police).
Hari kandi abofisiye 329 bari bafite ipeti rya IP (Inspector of Police) bahawe ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police), uwari ufite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) yahawe ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police), hakaba abandi 20 bari bafite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) bahawe irya IP.
Hari kandi Abapolisi ba Su-Ofisiye n’abato 3 592 bazamuwe mu ntera ku iteka rya Minisitiri, barimo 1 607 bari bafite ipeti rya Sergeant bahawe ipeti rya Senior Sergeant.
RADIOTV10