Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

radiotv10by radiotv10
13/06/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi b’u Rwanda berecyeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, basimbura bagenzi babo bagiye gukorera mu ngata bari bamazeyo umwaka, na bo bageze mu Rwanda bavuga ko bakoze byinshi birimo n’ibyo basize batoje abaturage.

Aba Bapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-I  bakoze izi ngenzo ziberecyeza n’izibavana muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, aho aberecyejeyo bagiye mu gitondo, mu gihe ababasimbuye, bageze mu Rwanda ku mugoroba.

Bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Malakal ko mu Ntara ya Upper Nile State, aho bagenzi babo basimbuye bari bamaze umwaka bakorera.

CP Wilson Kayitare wakiriye ku kibuga cy’indege, aba Bapolisi bavuye mu butumwa, yabashimiye akazi keza bakoze mu gihe cy’umwaka bamazeyo haba mu myitwarire isanzwe ndetse n’imikorere mu kazi.

Yagize ati “Tubashimira uko mwitwaye mugahesha ishema Igihugu ndetse na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kuko ibikorwa mwakoze byaba ibyo kurinda abaturage mwari mushinzwe, n’ibindi bijyanye no guteza imbere imibereho myiza yabo, ubwabyo birivugira kandi n’amahanga arabishima.”

SP Cassim Mbabazi, Umuyobozi Wungirije wari uyoboye iri tsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko muri uyu mwaka bamazeyo, bakoze byinshi yaba ibyo bakoze ubwabo ndetse n’ibyo bafatanyije n’abandi.

Yagize ati “Inshingano ya mbere twari dufite kwari ugucungira umutekano abaturage bari mu nkambi ariko twakoze n’ibindi bikorwa dufatanya n’abaturage baho ndetse n’izindi nzego zihakorera zishinzwe kubungabunga amahoro cyane cyane ibijyanye n’isuku, iterambere n’ibindi.”

Yavuze ko hakozwe ibikorwa bisigasira imibereho myiza y’abaturage, nk’ibimenyerewe mu Rwanda, nko gutera ibiti, kubaka uturima tw’igikoni, ndetse banakora umuganda banasiga bawigishije abaturage.

Aberecyeje muri Sudani y’Epfo bagiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + seven =

Previous Post

Congo: Tshisekedi yategetse ikigomba gukorwa nyuma y’impanuka ikanganye y’ubwato bwarimo abagenzi 270

Next Post

Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igikekwa ku munyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.