Abapolisi b’u Rwanda berecyeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, basimbura bagenzi babo bagiye gukorera mu ngata bari bamazeyo umwaka, na bo bageze mu Rwanda bavuga ko bakoze byinshi birimo n’ibyo basize batoje abaturage.
Aba Bapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU-I bakoze izi ngenzo ziberecyeza n’izibavana muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, aho aberecyejeyo bagiye mu gitondo, mu gihe ababasimbuye, bageze mu Rwanda ku mugoroba.
Bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Malakal ko mu Ntara ya Upper Nile State, aho bagenzi babo basimbuye bari bamaze umwaka bakorera.
CP Wilson Kayitare wakiriye ku kibuga cy’indege, aba Bapolisi bavuye mu butumwa, yabashimiye akazi keza bakoze mu gihe cy’umwaka bamazeyo haba mu myitwarire isanzwe ndetse n’imikorere mu kazi.
Yagize ati “Tubashimira uko mwitwaye mugahesha ishema Igihugu ndetse na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kuko ibikorwa mwakoze byaba ibyo kurinda abaturage mwari mushinzwe, n’ibindi bijyanye no guteza imbere imibereho myiza yabo, ubwabyo birivugira kandi n’amahanga arabishima.”
SP Cassim Mbabazi, Umuyobozi Wungirije wari uyoboye iri tsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko muri uyu mwaka bamazeyo, bakoze byinshi yaba ibyo bakoze ubwabo ndetse n’ibyo bafatanyije n’abandi.
Yagize ati “Inshingano ya mbere twari dufite kwari ugucungira umutekano abaturage bari mu nkambi ariko twakoze n’ibindi bikorwa dufatanya n’abaturage baho ndetse n’izindi nzego zihakorera zishinzwe kubungabunga amahoro cyane cyane ibijyanye n’isuku, iterambere n’ibindi.”
Yavuze ko hakozwe ibikorwa bisigasira imibereho myiza y’abaturage, nk’ibimenyerewe mu Rwanda, nko gutera ibiti, kubaka uturima tw’igikoni, ndetse banakora umuganda banasiga bawigishije abaturage.
RADIOTV10