Abapolisi 160 bagiye kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, wabahaye impanuro zizabafasha kuzusa ikivi cyabo.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho DIGP Vincent Sano yaganirije abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Abahawe impanuro ni abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU3-7, rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu.
DIGP Sano yibukije aba bapolisi ko batoranyijwe kujya mu butumwa kuko bashoboye, ndetse ko bahawe amahugurwa azabafasha kubwuzuza, bityo ko nta rwitwazo rwo kuba batazakora neza inshingano zabo.
Ati “Mu butumwa mugiyemo muzakomeze kurangwa n’umuhate mu kazi, gukora kinyamwuga n’imyitwarire myiza musigasire icyizere mwagiriwe.”
DIGP Sano yakomeje abasaba kuzabana neza no kubahana hagati yabo bubaha n’imico itandukanye y’abandi bazakorana bakomoka mu bindi bihugu.
Ati “Aho mugiye gukorera, muzakorana n’izindi nzego zitandukanye zo mu bindi Bihugu, muzakomeze kubana neza hagati yanyu mukomere ku muco n’indangagaciro zacu nk’abanyarwanda ariko mwirinde no gutesha agaciro imico y’ahandi.”
DIGP Sano yabibukije ko ubutumwa bagiyemo atari ubw’umuntu ku giti cye, abasaba kuzakorera hamwe nk’ikipe basenyera umugozi umwe, bumvira amabwiriza kandi bakagisha inama aho bafite gushidikanya.
Biteganyijwe ko abapolisi bagize iri tsinda RWAFPU3-7, bazahaguruka i Kigali, ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama, berekeza i Juba mu murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, aho bazasimbura bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 bamaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu.
RADIOTV10