Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in Uncategorized
0
Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, berecyeje muri Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Iri tsinda rya RWAFPU3-7, ryahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-6 ryari rimaze igihe kingana n’umwaka muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS).

Iri tsinda ryiganjemo umubare munini w’abapolisikazi bayobowe na SSP Donatha Nyinawumuntu, basimbuye bagenzi babo, aho icyiciro cya mbere cy’abasimbuwe na cyo cyageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Aba bapolisi bari bayobowe na SP Emmy Karangwa, ubwo bageraga ku kibuga cy’Indege cya Kigali, bakiriwe na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ryo guha ikaze aba bapolisi bavuye mu butumwa, CP Yahaya yagize ati “Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange, umurava, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

SP Karangwa wari Umuyobozi Wungirije w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, yavuze ko bakoze ibikorwa bitadukanye byaba ibyo bakoze ubwabo n’ibyo bafatanyijemo n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage bari bashinzwe gucungira umutekano.

Yagize ati “Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo twari dushinzwe by’umwihariko mu gihe gisaga umwaka tuhamaze hari n’ibindi bikorwa twakoze bijyanye n’iterambere ku baturage twari dushinzwe kurinda birimo; umuganda rusange, kubigisha no kububakira uturima tw’igikoni no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu ndetse n’ibikoresho by’isuku.”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kuva muri 2015, aho kuri ubu rufite amatsinda abiri y’abapolisi agizwe n’abagera kuri 400.

Berecyeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro
Abo basimbuye na bo bashyitse mu Rwanda
Bahawe ikaze n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwabashimiye uko bitwaye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 16 =

Previous Post

Ntibiteze kubaho-Ubutumwa bwa Perezida ku washaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside

Next Post

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri album ya Bruce Melodie igisohoka

Related Posts

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Bruce Melodie yageneye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda wagiye kumushyikigira

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri album ya Bruce Melodie igisohoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.