Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka28

radiotv10by radiotv10
07/04/2022
in MU RWANDA
0
Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka28
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Arsenal yageneye ubutumwa u Rwanda bwo kwifatanya muri iki gihe rwinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Arsenal bwatanzwe n’abakinnyi batatu b’iyi kipe barimo kapiteni wayo Alexandre Lacazette.

Ubu butumwa butangizwa na Lacazette agaragaza ko ari ubwo bageneye kwibuka, bukomeza bugira buti “Twifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, mu guha icyubahiro abarenga miliyoni imwe bishwe.”

Arsenal kandi ivuga ko yishimira uburyo abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bataheranywe n’agahinda n’amateka ashaririye banyuzemo ahubwo bakishamo imbaraga.

Buti “Imyaka 28 ishize u Rwanda rwariyubatse, ubukungu bwarwo burakura, rutera imbere, ni ikimenyetso cyo kudaheranwa n’amateka ashaririye.”

‘Kwibuka’ means to ‘remember’.

We stand together with Rwanda to mark the 28th commemoration of the genocide against the Tutsi.

Remember. Unite. Renew.#Kwibuka28 pic.twitter.com/jvUZ66fOYl

— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2022

Ikipe ya Arsenal yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye kuva muri 2018 aho icyiciro cya mbere cyayo cyarangiye umwaka ushize muri 2021 akongerwa.

Ni amasezerano iyi kipe yo mu Bwongereza yamamazamo u Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatuye Isi gusura iki Gihugu cy’Imisozi 1000 buzwi nka Visit Rwanda.

Kuva Arsenal yakwinjira muri aya masezerano yo gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda, iyi kipe isanzwe ifite abakunzi benshi muri Africa yagiye yifatanya n’u Rwanda mu bikorwa binyuranye birimo nk’iki cyo Kwibuka aho yagiye yifatanye n’iki Gihugu mu bihe nk’ibi bitoroshye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − fourteen =

Previous Post

Jenoside yashoboraga gukumirwa- António Guterres yanenze amahanga yetereranye Abatutsi bakicwa arebera

Next Post

Turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera- Perezida Kagame

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera- Perezida Kagame

Turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera- Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.