Ikipe ya Arsenal yageneye ubutumwa u Rwanda bwo kwifatanya muri iki gihe rwinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ni ubutumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Arsenal bwatanzwe n’abakinnyi batatu b’iyi kipe barimo kapiteni wayo Alexandre Lacazette.
Ubu butumwa butangizwa na Lacazette agaragaza ko ari ubwo bageneye kwibuka, bukomeza bugira buti “Twifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, mu guha icyubahiro abarenga miliyoni imwe bishwe.”
Arsenal kandi ivuga ko yishimira uburyo abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bataheranywe n’agahinda n’amateka ashaririye banyuzemo ahubwo bakishamo imbaraga.
Buti “Imyaka 28 ishize u Rwanda rwariyubatse, ubukungu bwarwo burakura, rutera imbere, ni ikimenyetso cyo kudaheranwa n’amateka ashaririye.”
‘Kwibuka’ means to ‘remember’.
We stand together with Rwanda to mark the 28th commemoration of the genocide against the Tutsi.
Remember. Unite. Renew.#Kwibuka28 pic.twitter.com/jvUZ66fOYl
— Arsenal (@Arsenal) April 7, 2022
Ikipe ya Arsenal yagiranye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye kuva muri 2018 aho icyiciro cya mbere cyayo cyarangiye umwaka ushize muri 2021 akongerwa.
Ni amasezerano iyi kipe yo mu Bwongereza yamamazamo u Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatuye Isi gusura iki Gihugu cy’Imisozi 1000 buzwi nka Visit Rwanda.
Kuva Arsenal yakwinjira muri aya masezerano yo gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda, iyi kipe isanzwe ifite abakunzi benshi muri Africa yagiye yifatanya n’u Rwanda mu bikorwa binyuranye birimo nk’iki cyo Kwibuka aho yagiye yifatanye n’iki Gihugu mu bihe nk’ibi bitoroshye.
RADIOTV10