Ikibazo cy’abarimu bava mu mwuga wabo mu Gihugu cy’u Burundi gikomeje gufata intera, aho mu mezi atandatu gusa, abarenga 1 800 bigishaga mu mashuri yisumbuye bateye umugongo ubwarimu.
Ibi byemejwe na na Minisitiri w’Uburezi mu Gihugu cy’u Burundi, François Havyarimana, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyari kigamije gusuzuma imyaka 14 y’ishyirwa mu bikorwa ry’uburezi bw’ibanze. Yavuze ko aba barimo barenga 1 800 bavuye mu kazi hagati ya Kanama 2025 na Mutarama 2026.
Muri aba bavuye mu kazi k’ubwarimu, abagera kuri 700 bivugwa ko bavuye bagiye gushaka akazi gahemba neza mu mahanga, bigaragaza ikibazo gikomeye kiri mu bakozi b’abarimu bahura n’imishahara igaragara nk’aho idahagije mu gihe izamuka ry’ibiciro ku masoko mu Burundi rikomeje gutumbagira.
Nanone kandi si abarimu bo mu mashuri yisumbuye, kuko kinavugwa ku bo mu mashuri makuru na za kaminuza, aho kuva muri 2020, abarimu 47 bafite impamyabumenyi z’ikirenga bavuye mu Gihugu cy’u Burundi cyangwa mu myanya yabo ya kaminuza bajya gukorera mu mahanga cyangwa mu bindi bigo, nk’uko Minisitiri yabitangaje.
François Havyarimana yavuze ko ari igihombo gikomeye, mu gihe Leta yari yafashe ingamba zo guhugura abarimu, none bakaba bakomeje kuva mu mwuga wabo.
François Havyarimana yagize ati “Ubu ni ubumenyi turi gutakaza nyuma yo gushora imari nyinshi mu mahugurwa yabo.”
Minisitiri yemera ko umushahara udahagije iri mu mpamvu nyamukuru zatumye habaho uku kureka akazi k’ubwarimu, gusa akanavuga ko haniyongeraho n’ikibazo cy’ubukungu bw’isi butifashe neza kuva hakwaduka icyorezo cya Covid-19, intambara yo muri Ukraine, n’ibindi bibazo mpuzamahanga byagabanyije ubukungu bw’Igihugu cy’u Burundi, bituma n’ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bitumbagira.
RADIOTV10







