Abarimo b’Ishuri ribanza ryo mu Ntara ya Kasaï-Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakoze imyigaragambyo, basaba kwishyurwa imishahara y’amezi umunani bamaze badahembwa.
Ni abarimu b’ishuri ya sosieye ya SNCC (Société Nationale des Chemins de fer du Congo), yo mu gace ka Kananga muri iyi Ntara ya Kasaï-Central, bigaragambije basaba kwishyurwa imishahara yo kuva muri Nzeri (09) umwaka ushize.
Aba barimu bavuga kubera aya mezi umunani bamaze bafahembwa, imibereho yabo yabaye mibi, ku buryo kubona amafaranga yo kwishyura amacumbi no guhahira imiryango yabo, byabaye ingume.
Umwarimu umwe wo muri iryo shuri yagize ati “Biragoye gukora muri ibi bihe kuko twacitse intege. Ntabwo turi mu mwanya wo guha amasomo abana neza.”
Nk’uko abarimu babyemeje, imibereho mibi irimo kugira ingaruka mbi ku mitekerereze yabo n’ubushobozi bwabo bwo gukora neza mu ishuri.
Umuhuzabikorwa w’amashuri ya SNCC muri kariya gace, Augustin Mulumba, yavuze ko ari kugerageza gushaka uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti, akavuga ko ibijyanye n’imicungire y’imishahara y’aba barimu, itari mu nshingano z’aka gace, kuko byose bibarizwa i Lubumbashi.
Augustin Mulumba yizeza ko abarimu bazahabwa amafaranga yabo akwiye mu gihe cya vuba mu gihe umwaka w’amashuri usigaje igihe gito ukarangira.
RADIOTV10










