Abarundi batahutse mu Gihugu cyabo bavuye mu Rwanda bahungiyemo mu myaka irenga 10 ishize, bavuga ko iki Gihugu cyabakiriye neza, bakakiboneramo amahoro mu myaka yose bakimazemo, bakaba bafashe icyemezo cyo gutahuka nyuma yo kumenya amakuru ya bagenzi babo batashye mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, imiryango 47 igizwe n’abaturage 74 b’Abarundi, yatahutse mu Gihugu cyabo ku bushake, ivuga ko bafashe iki cyemezo kuko bagenzi babo batahutse mbere, ntakibazo bagize.
Ndoba Betrand uvuga ko yahungiye mu Rwanda muri 2015, avuga ko we na bagenzi be kuva bagera mu Rwanda, bakiriwe neza kandi ko bakomeje kwitabwaho.
Ati “Kugeza izi saha twari aha, umutekano wari wose. Twafashe icyemezo cyo gutaha kuko twumvise n’abagiye mbere yacu batubwiye ko mu Burundi ari amahoro, ni yo mpamvu natwe dufashe icyemezo cyo gutaha.”
Uyu Murundi umaze imyaka irenga 10 mu Rwanda, avuga ko iki Gihugu cyababaniye, ku buryo kuva bahagera ntakibazo na kimwe bigeze bahagirira. Ati “Bagerageje kudufata neza, batwigishije imyuga.”
Mugenzi we Ndereyimana Melchior na we ati “Twarashimye cyane. Badufashe neza, ntacyo twagaya ku Rwanda. Badufashe neza, umuntu yakoreraga aho ashaka yidegembya kandi ari impunzi. Nta na hamwe batubangamiraga.”
Uyu muturage akomeza avuga kandi ko banabanye neza n’Abanyarwanda bababaniye kivandimwe dore ko abatuye ibi Bihugu basanzwe ari nk’abavandimwe. Ati “Twari tubanye neza cyane, ntakibazo twahuye nacyo, nta na kimwe.”
Karagire Gonzague, Umuyobozi Ushinzwe Gahunda z’Impunzi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), avuga ko aba Barundi batashye nyuma yo kugaragaza ko babyifuza ku bushake.
Ati “Abantu baba bariyandikishije bakavuga ko bashaka gutaha, hanyuma tukavugana n’Igihugu cyabo, tukabamenyesha bakatubwira igihe bazabakirira, hanyuma tukabazana.”
Uyu Muyobozi avuga ko impunzi z’Abarundi zatangiye gucyurwa ku bushake muri 2020, aho kugeza ubu hamaze gutahuka abarenga ibihumbi 31.
Muri aba batashye kuri uyu wa Kane, barimo 62 babaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, mu gihe abandi 12 babaga mu Mujyi wa Kigali babagamo bashakishirizamo imibereho.




RADIOTV10








