Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarusiya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda bamagana intambara Igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine

radiotv10by radiotv10
28/02/2022
in MU RWANDA
0
Abarusiya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda bamagana intambara Igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mijyi inyuranye mu Burusiya, abantu ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda bigaragambya bamagana intambara Igihugu cyabo cyashoje muri Ukraine bavuga ko ibyaha biri gukorerwa Abaturanyi babo, ari kimwe no kubibakorera.

Iyi myigaragambyo yabaye mu Murwa Mukuru w’u Burusiya i Moscow na Serbia, ikaba iri gukorwa n’abarwanya intambara, biraye mu mihanda kuri iki Cyumweru nubwo Igipolisi cy’u Burusiya, cyataye muri yombi bamwe muri aba bigaragambya.

Abigaragambya bagendaga bavuga bavuga mu majwi arangurura, bagira bati “Twamaganye intambara!”

Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe Perezida Vladimir Putin gutegura ibitwaro bya kirimbuzi bakaba bambariye guhangana mu gihe iyi ntambara yaba igeze ijemo ibi bitwaro.

Dmitry Maltsev, umwe mu bigaragambya yagize ati “Mfite abana babiri b’abahungu kandi sinshaka kubaraga icyo gisebo cy’ubunyamaswa bwo kumena amaraso. Intambara iratugiraho ingaruka twese.”

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Kane mu Burusiya, yakomeje kuba kuva icyo gihe nubwo Igipolisi cya kiriya Gihugu gikomeje guhangana n’abari kuyikora.

Uretse iyi myigaragambyo iri kubera mu mihanda, hari n’abantu ibihumbi n’ibihumbi banditse inyandiko zo kwamagana igikorwa cy’u Burusiya cyo kujya gushoza intambara muri Ukraine.

Abantu bafite izina rikomeye mu Burusiya barimo abahanzi, abanyamakuru ba Televiziyo na bo bamaganye ibyakozwe n’u Burusiya.

Urubuga rumwe rwashyizweho rwo kunyuzaho izi nyandiko zo kwamagana iki gikorwa, rumaze gushyigikirwa n’abantu ibihumbi 930 mu minsi ine gusa, kikaba kibaye icyifuzo gishyigikiwe na benshi mu Burusiya kuva uyu mwaka watangira.

Undi witwa Olga Mikheeva, uri mu bigaragambyaga, yagize ati “Iki ni icyaha kiri gukorerwa Ibihugu byombi yaba Ukraine n’u Burusiya. Iki gikorwa kiri kutwicira abacu twese yaba Abarusiya n’Abanya-Ukraine. Tugomba kuvugira hamwe turanguruye ko tudasha kwicwa ndetse tudashaka ko Abanya-Ukraine bicwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Next Post

Umutoza wa Gicumbi FC yongeye kwegura nyuma yo gutsindwa ibitego 6-0

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza wa Gicumbi FC yongeye kwegura nyuma yo gutsindwa ibitego 6-0

Umutoza wa Gicumbi FC yongeye kwegura nyuma yo gutsindwa ibitego 6-0

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.