Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko abaturage bavugishije itangazamakuru, bamererwa nabi n’abayobozi babita abagambanyi, bakagaragaza ko iki kibazo gikwiye gufatirwa umuti.

Aba baturage bavuga ko rimwe na rimwe iyo hari uwavugishije itangazamakuru, ashyirwa imbere y’inteko rusange y’abaturage, akabibazwaho.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturage babanje kwanga kuvugisha RADIOTV10, bavuga ko bamwe badashobora no guhingutsa ko nyuma yo gutanga amakuru bagiye botswa igitutu n’abayobozi.

Umwe yagize ati “Nk’iyo hari umuyobozi ugiye kureba, barabigucyurira ngo ‘aaah ni wa wundi wirirwana n’Abanyamakuru’. N’ubu mbivuze ntabwo nabura uwo ngenda nkumva abincumiyemo bamaze kubona ko ari njye wavugiye kuri radio.”

Undi muturage avuga ko yigeze kujya kureba umukozi w’Umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, amugezaho ikibazo afite, aho ahinduriye asubiye mu Kagari bamwuka inabi.

Uyu muturage yagize ati “Ngarutse nsanga byantanze mu Kagari k’iwacu, social na Gitifu bankubise amaso, yampayinka rero!! Nenda gukubitwa.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko abayobozi bababuza kuvugisha itangazamakuru bagaragaza ibibazo byabo nyamara bo baranze kubibakemurira.

Undi ati “Ndifuza ko bakomeza bakohereza Abanyamakuru bagasakara mu baturage bakajya hasi mu Midugudu bakareba ibibazo bafite, kuko hari n’uvuga ati ‘ndajya kubwira Mayor ndasanga uwo ndega ari we ndegera’.”

Umukozi mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ushinzwe guhuza ibikorwa n’itangazamakuru, Jean Bosco Rushingabigwi avuga ko kuba umuturage yagaragariza itangazamakuru ibibazo, atari ikibazo mu gihe ibyo avuga ari ukuri.

Rushingabigwi avuga ko kuba umuturage yagaragariza Itangazamakuru ibibazo, binafasha abayobozi kumenya ahari ibibazo.

Ati “Niba umuturage ahaguruka akavuga ngo iki n’iki n’iki ntikigenda, ahubwo itangazamakuru ryanabivuga umuntu akumva ni amahirwe yo kumenya ikibazo.”

Rushingabigwi avuga kandi ko nta muyobozi ukwiye kwanga kuvugisha itangazamakuru kuko ibyo baba bavugaho byose biba biri mu nyungu z’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru