Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mugishaaaa Moiseeee…Ku nshuro ya mbere Umunyarwanda yegukanye Etape muri TdRda ya 2.1

radiotv10by radiotv10
27/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mugishaaaa Moiseeee…Ku nshuro ya mbere Umunyarwanda yegukanye Etape muri TdRda ya 2.1
Share on FacebookShare on Twitter

Byatangiye kuryoha ubwo Perezida Kagame Paul yahaga umugisha iyi Tour du Rwanda 2022, biza kuba akarusho ubwo Umugisha Mugisha Moise yegukanaga aka gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, aba Umunyarwanda wa mbere utwaye Etape kuva iri siganwa ryazamurwa kuri 2.1.

Ku isaha ya saa sita na mirongo itanu, Umunyarwanda Mugisha Moise yakandagije ipine ku murongo w’umweru i Rebero ahazwi nko kuri Canal Olympia ahasorejwe Tour du Rwanda 2022.

Ni amateka yanditswe ku Banyarwanda, kuko Mugisha Moise abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace kuva iri rushanwa ryazamurwa ku gipimo cya 2.1.

Mugisha Moise wazamutse umusozi wa Rebero ari kumwe n’abakinnyi bakomeye b’ikipe ya Total Energies  Dujardin Sandy na Geniez Alexandre bombi begukanye uduce tumwe muri iri siganwa.

Abasesengura umukino w’amagare by’umwihariko Tour du Rwanda babonye uburyo aba bakinnyi basoje aka gace, bavuga ko aba basore babiri ba Total Energies babonye uburyo Mugisha yagaragaje ishyaka bakirinda guhangana na we mu kwegukana aka gace, bakakamuharira.

Gusa iri siganwa ryegukanye n’Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael ufite amateka akomeye muri iri rushanwa aho yakunze guhangana bikomeye.

Tesfazion Natnael kandi yegukanye Tour du Rwanda ya 2020, ubwo yarushaga yayitwaraga Umunyarwanda Mugisha Moise wanegukanye agace ka nyuma k’iri siganwa ry’uyu mwaka wa 2022, icyo gihe yari amurushije amasegonda 54”.

Mugisha Moise akoze amateka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Kayonza: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we ahengereye umugore we adahari

Next Post

Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Related Posts

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

by radiotv10
11/11/2025
0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko batumva icyatumye umushinga wari watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere wo guhugura...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye
AMAHANGA

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.