Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mugishaaaa Moiseeee…Ku nshuro ya mbere Umunyarwanda yegukanye Etape muri TdRda ya 2.1

radiotv10by radiotv10
27/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mugishaaaa Moiseeee…Ku nshuro ya mbere Umunyarwanda yegukanye Etape muri TdRda ya 2.1
Share on FacebookShare on Twitter

Byatangiye kuryoha ubwo Perezida Kagame Paul yahaga umugisha iyi Tour du Rwanda 2022, biza kuba akarusho ubwo Umugisha Mugisha Moise yegukanaga aka gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, aba Umunyarwanda wa mbere utwaye Etape kuva iri siganwa ryazamurwa kuri 2.1.

Ku isaha ya saa sita na mirongo itanu, Umunyarwanda Mugisha Moise yakandagije ipine ku murongo w’umweru i Rebero ahazwi nko kuri Canal Olympia ahasorejwe Tour du Rwanda 2022.

Ni amateka yanditswe ku Banyarwanda, kuko Mugisha Moise abaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace kuva iri rushanwa ryazamurwa ku gipimo cya 2.1.

Mugisha Moise wazamutse umusozi wa Rebero ari kumwe n’abakinnyi bakomeye b’ikipe ya Total Energies  Dujardin Sandy na Geniez Alexandre bombi begukanye uduce tumwe muri iri siganwa.

Abasesengura umukino w’amagare by’umwihariko Tour du Rwanda babonye uburyo aba bakinnyi basoje aka gace, bavuga ko aba basore babiri ba Total Energies babonye uburyo Mugisha yagaragaje ishyaka bakirinda guhangana na we mu kwegukana aka gace, bakakamuharira.

Gusa iri siganwa ryegukanye n’Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael ufite amateka akomeye muri iri rushanwa aho yakunze guhangana bikomeye.

Tesfazion Natnael kandi yegukanye Tour du Rwanda ya 2020, ubwo yarushaga yayitwaraga Umunyarwanda Mugisha Moise wanegukanye agace ka nyuma k’iri siganwa ry’uyu mwaka wa 2022, icyo gihe yari amurushije amasegonda 54”.

Mugisha Moise akoze amateka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + fifteen =

Previous Post

Kayonza: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we ahengereye umugore we adahari

Next Post

Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Related Posts

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwe mu bantu babiri bakekwaho kwiba ihene mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango,...

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Gisagara: Uvugishije Itangazamakuru amererwa nabi n’abayobozi bakamwita umugambanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.