• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

radiotv10by radiotv10
05/05/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 bigaruriye umujyi wa Tushunguti wo muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bawukuyemo abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, babanje gukozanyaho mu mirwano yamaze iminsi ibiri.

Amakuru dukesha ikinyamakauru ACTUALITE.CD, avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye uyu mujyi nyuma yuko ku wa Gatandatu bagabye igitero muri kariya gace kari kigaruriwe na Wazalendo.

Imirwano yakomeje kugeza ku Cyumweru, yatumye inyeshyamba za Wazalendo zisubira inyuma, bityo biha inzira AFC/M23 yo kongera kwigarurira Tushunguti, nyuma y’amezi hafi abiri igenzurwa n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo urwanira Leta ya Kinshasa.

Amakuru avuga ko inyeshyamba za Wazalendo zasubiye inyuma zerekeza i Biriko, muri Teritwari ya Walikale yegeranye n’iriya ya Kalehe ariko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Kwisubiza uyu mujyi wa Tushunguti kwa AFC/M23, bije mu gihe hari umutekano muke cyane muri aka gace k’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aka gace gaherereye ku mupaka wa Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, kari ingenzi cyane kandi gahora gakorerwamo imirwano hagati y’ingabo zihanganye.

Iyi mirwano mishya ishobora kuzamura ubukana bw’ikibazo cy’ubutabazi muri kariya gace, cyakunze kuvugwa cyane mu mezi ashize n’abaturage benshi bahunze imirwano imaze igihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 3 =

Previous Post

Indege y’umunyapolitiki uri muri Guverinoma ya Congo imaze imyaka 19 iparitse i Burayi byarangiye ifatiriwe

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku gihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange ivugwa mu gihano nk’icyakatiwe DJ Toxxyk

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku gihano nsimburagifungo cy’imirimo y’inyungu rusange ivugwa mu gihano nk’icyakatiwe DJ Toxxyk

Iby’ingenzi wamenya ku gihano nsimburagifungo cy’imirimo y'inyungu rusange ivugwa mu gihano nk’icyakatiwe DJ Toxxyk

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.