Abasirikare ba EAC batarimo ab’u Rwanda bagiye muri DRC kwiga ikibuga n’uko bazatsinsura M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare bakuru bahagarariye ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kunoza uburyo bagomba gutangira urugamba rwo kurandura umutwe wa M23.

Ni nyuma yuko abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bemeje itangizwa ry’ibitero bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, intumwa zihagarariye Ingabo zo mu Bihugu bigize uyu Muryango, zagiye mu gisa n’urugendo-shuri muri DRC kureba uko byifashe, kugira ngi ibikorwa byo guhashya uyu mutwe bizatangire bamenye uko ikibuga gihagaze.

Izi ntumwa zageze muri Congo ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 15 Nyakanga 2022, zirimo uhagarariye Sudan y’Epfo, Uganda, na Kenya izaba iyoboye ibi bikorwa.

Nta ntumwa y’Igisirikare cy’u Rwanda yari muri izi, nyuma yuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itsembye ivuga ko idashaka ko RDF ijya muri ubu butumwa ngo kuko ari iyo iri inyuma y’ibikorwa bya M23.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavuze ko ntakibazo abibonamo kuba DRC idashaka ko ingabo z’u Rwanda zijya muri iki Gihugu.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu gihe izindi ngabo za EAC zajya muri Congo zigakemura ikibazo cy’umutekano mucye, we yabyishimira.

Icyo gihe yagize ati Nakwishima cyane bikozwe nta ruhare mbigizemo kuko kubijyamo byadutwara ubushobozi. Ni gute nakwemera kwishyura mu gihe hari undi muntu uvuga uti “Oya, ndashaka kubigukorera.”

Ziriya ntumwa z’ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, zagiye muri DRC kwiga ikibuga, zanaboneyeho kuganira n’Umuyobozi w’ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC Sokola I Grand Nord byo guhashya iyi mitwe yitwaje intwaro.

Ubuyobozi bw’Ibi bikorwa bya Sokola I, butangaza ko nyuma yo kwereka izi ntumwa uko ibikorwa byo guhashya iyi mitwe byifashe mu gace ka Beni, bahawe isezerano n’izi ntumwa ko ingabo za EAC zambariye urugamba.

Umuvugizi wa Sokola I, Capt Antony Mwalushayi, yagize ati “Biteguye kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo byumwihariko bagahagarika burundu intambara ihanganishije FARDC na M23.”

Major General Jeef Munyanga wo mu gisirikare cya Kenya uyoboye izi ntumwa zagiye kwiga ikibuga kigiye kurwanirwaho n’Ingabo zo muri EAC, na we yizeje FARDC ko iki kibazo cya M23 kigiye kirangira burundu

Uyu musirikare mukuru uvuga ko iyi mirwano igomba guhagarara kandi amahoro akaboneka byanga byakunda, yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinsure burundu iyi mitwe yitwaje intwaro.”

Umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro FARDC yifatanyije n’indi mitwe, iherutse gutangaza ko idatewe ubwoba n’ingabo izo ari zo zose zaza kuyirwanye yewe ngo n’izi zihuriwe za EAC zitayikoma imbere.

Ubuyobozi bw’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) buherutse gutangaza ko izi ngabo zidafite ubushobozi bwo kurandura M23 ndetse ko na FARDC itabufite.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru