Kayonza: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu abanje kumukubita rugondihene

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, haravugwa umugabo w’imyaka 38 ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu bari bajyanye kuvoma ubundi bavuyeyo bageze mu ishyamba amukubita umutego wa rugondihene agwa hasi ubundi akamwishimishaho.

Uyu mugabo akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, avuga ko uyu mugabo yajyanye n’uwo mwana kuvoma aho mu gace batuyemo mu Mudugudu wa Rwakigeri mu Kagari ka Cyinzovu, ubundi bavuyeyo bageze mu ishyamba rihari, agatangira kumutera ubwoba.

Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo, yatangaje ko uyu mugabo yabanje gutera ubwoba uwo mwana amubwira ko agiye kumushimuta, undi agashya ubwoba agashaka gukizwa n’amaguru ariko nyamugabo akamubera ibamba.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo uwo mwana yashakaga kwiruka ngo acike uyu mugabo, yahise amukubita umutego, undi akikubita, agahita amukuramo ikabutura ubundi aramusambanya.

Kagabo Jean Paul avuga ko uyu mwana yageze mu rugo agatekerereza  ababyeyi be ibyamubayeho ko uwo mugabo yamusambanyije ari bwo hitabazwaga inzego, zigahita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kabarondo naho uyu mwana we akaba yahise ajyanwa gukorerwa isuzuma.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo inzego zishinzwe iperereza ariko ko abantu bakwiye guhagarika ingeso mbi nk’izi zikekwa kuri uyu mugabo.

Yagize ati Turasaba abantu kwiyubaha bakareka ingeso mbi nk’izi zikunze kugaragara zo gusambanya abana.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru