Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buratangaza ko abasirikare babiri ba RDF bari bashimuswe mu mpera z’ukwezi gushize, barekuwe ndetse bakaba bagarutse mu Rwanda amahoro.
Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena, rivuga ko aba basirikare babiri ba RDF bari bashimutiwe ku Mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 28 Gicurasi 2022 ubwo bari bacunze umutekano.
Iri tangazo rya RDF rivuga ko aba basirikare barekuwe nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi byabaye hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi (Rwanda na DRCongo) ndetse n’uwa Angola uri muri ibi biganiro nk’umuhuza.
Iri tangazo rigira riti “RDF yishimiye kumenyesha ko abo basirikare babiri batekanye bamaze kugaruka mu Rwanda.”
RADIOTV10