Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie wari asanzwe ayobora brigade ya 110 mu ngabo z’u Burundi ishinzwe kujya gutabara aho rukomeye, ari mu basirikare baguye mu mirwano yahuje ingabo z’Igihugu n’inyeshyamba zitaramenyekana mu Komini Bukeye.
Iyi burigade ya 110 yari iyobowe na Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie, yari ishinzwe kujya gutabara ikaba iri muri komini Bugarama mu ntara ya Muramvya.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie yapfanye na Kaporali Ndayitwayeko Fidèle wari ushinzwe kumurinda mu gihe hari n’abandi basirikare bahasize ubuzima.
Baguye mu mirwano yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, muri komini Bukeye, mu Ntara ya Muramvya.
Ahabereye iriya mirwano hasanzwe hari umupaka n’ishyamba rya Kibira, rivugwamo kuba ririmo ibirindiro by’inyeshyamba zitandukanye zirimo n’izikunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubwo Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie yari akimara kuraswa, yahise ajyanwa ku bitaro bya Giko biri muri komine Bukeye ariko aza kuhagwa mu gihe uriya wamurindaga we yahise apfa akimara kuraswa.
Gusa ngo inyeshyamba zakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi muri kiriya gitero cyahitanye umusirikare ukomeye, ntiziramenyekana.
Hari amakuru avuga ko muri iriya mirwano haguyemo abasirikare benshi b’igihugu ndetse n’abarwanyi b’inyeshyamba gusa Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiravuga kuri iriya mirwano.