Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare batatu ba Tanzania bakomerekeye mu mirwano iri kubera muri Congo

radiotv10by radiotv10
09/06/2022
in MU RWANDA
0
Abasirikare batatu ba Tanzania bakomerekeye mu mirwano iri kubera muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare batatu ba Tanzania bari mu butumwa bwa MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomerekeye mu mirwano iri kuba hagati ya FARDC na M23.

MONUSCO iri gufasha FARDC muri iyi mirwano, isanzwe irimo abasirikare ba Tanzania babarirwa muri 800.

Iri tsinda ry’ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharania Demokarasi ya Congo, ryemeje aba basirikare batatu ba Tanzania bakomereke mu gitero bagabweho na M23 mu gace ka Shangi muri Teritwari ya Ruthuru.

Umwe muri ba basirikare ni we wakomeretse bikabije, bose uko ari batatu bakaba bahise bajyanwa kuvurirwa mu Mujyi wa Goma.

Imirwano ihanganishije FARDC na M23 yongeye kubura ku wa Mbere w’iki Cyumweru mu bice bya Muhati, Runyoni na Chanzu mu gihe hari hashinze icyumweru hari agahenge.

Ubwo iyi mirwano yuburaga, FARDC na M23 bongeye kwitana bamwana, buri ruhande rushinja urundi gutangiza iyi mirwano.

Iyi mirwano iherutse kubura, yagarutse mu isura nshya aho FARDC iri gufatanya na MONUSCO ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR gusa ingabo za Loni zo zikaba zateye utwatsi ibyo gukorana n’uyu mutwe urwanya u Rwanda.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC] cyasohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, ryongera gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.

Muri iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, FARDC ivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare 500 bo mu itsinda kabuhariwe mu kurwana ngo bajye gufasha M23.

U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego nk’ibi, ruherutse gutangaza ko nta musirikare w’u Rwanda n’umwe uri ku butaka bwa DRCongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

IFOTO: Abarwanyi ba FDLR barimo Majoro bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya bifashe mapfubyi nk’abadahaze

Next Post

Kenya: Hatahuwe ko kuri Lisiti y’itora hariho abantu 250.000 bapfuye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Hatahuwe ko kuri Lisiti y’itora hariho abantu 250.000 bapfuye

Kenya: Hatahuwe ko kuri Lisiti y’itora hariho abantu 250.000 bapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.