Kenya: Hatahuwe ko kuri Lisiti y’itora hariho abantu 250.000 bapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Kenya haravugwa uburiganya bwatangiye kunugwanugwa mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka, aho Komisiyo y’Amatora yatangaje ko kuri Lisiti y’itota hagaragayeho amazina y’abantu 250 000 bapfuye.

Iyi komisiyo y’Amatora yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022 ubwo yavugaga ko iperereza yakoze, ryagaragaje ko kuri lisiti y’itora hariho abantu batakiri mu mwuka w’abazima.

Izindi Nkuru

Iyi komisiyo kandi ivuga ko hari n’abandi bantu babariwa mu bihumbi 500 bagagaweho kuba bafite amakarita y’itora abiri.

Nanone kandi iri perereza ryagaragaje ko hari abantu barenga ibihumbi 226 biyandikishije kuri lisiti y’itora bakoresheje ibyangombwa bitari ibyabo.

Wafula Chebukati uyobota iyi Komisiyo y’Amatora muri Kenya, yemeje ko ibi bizatuma gutangaza urutonde ntakuka rw’abazatora byigizwa inyuma mu gihe byari biteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena none bikaba byashyizwe tariki 20 Kamena.

Amatora muri Kenya amaze iminsi agarukwaho cyane aho kugeza ubu hamaze kwemezwa abakandida bane barimo Raila Odinga utaravugaga rumwe na Uhuru Kenyatta ariko ubu akaba amushyigikiye.

Abandi bakandida bemejwe, ni David Mwaure, George Wajackoyah William Ruto usanzwe ari Visi Perezida wa Uhuru Kenya, bivugwa ko bamaze iminsi batajya imbizi.

Komisiyo y’amatora yemeje ko gutangaza Lisiti ya nyuma izatinda gusohoka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru