Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare binjiranye muri RDF imyitozo ikarishye bagaragaje irimo iy’aho urugamba rukomeye

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikare binjiranye muri RDF imyitozo ikarishye bagaragaje irimo iy’aho urugamba rukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bamaze amezi atandatu mu myitozo y’imbaraga mu kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu karere ka Kirehe, banagaragaje imwe muri iyo irimo iy’urugamba.

Umuhango wo kwakira aba basore n’inkumi binjiye muri RDF, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, kiyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ndetse unitabirwa n’abandi basirikare b’amapeti yo hejuru muri RDF, barimo Abajenerali, ndetse n’abofisiye bakuru n’abato.

Abarangije iyi myitozo, bagaragaje bumwe mu bumenyi bigiyemo burimo ubwo gukoresha intwaro mu kurasa mu gihe cy’urugamba, ndetse no gukoresha imbaraga z’umubiri, bishimanira ko biteguye kuzuza inshingano zabo mu ngabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh yashimiye aba binjiye muri RDF ku bw’umuhate no kwiyemeza byabaranze muri iki gihe bari bamaze muri iyi myitozo.

Yabahaye ikaze mu muryango mugari wa RDF abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi n’ubuhanga baherewe muri iyi myitozo, mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’ituze ry’abarutuye.

Yongeye kugaruka ku ndangagaciro za RDF, abasaba kujya bazigenderaho mu byo bakora byose, zirimo ikinyabupfura, kuko ari kimwe mu bibafasha gukorana na bagenzi babo.

Pte Bizumuremyi Elissa yahembwe nk’umusirikare witwaye neza kurusha abandi bose mu gihe yakurikiwe na Pte Nshimiyimana Leonce.

Banatojwe tactic z’urugamba
N’ubumenyi bwo kurwana

Bishimiye kwinjira muri RDF
Uwitwaye neza yahembwe
Gen Mubarakh yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura bisanzwe bizwi kuri RDF

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + fifteen =

Previous Post

Rutsiro: Ibyo babonaga nk’amahirwe byatumye binjira mu ihurizo abandi bitwa ba bihemu

Next Post

Dj Brianne yavuze icyo gukizwa byamuhishuriye n’ibyo byatumye acikaho

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dj Brianne yavuze icyo gukizwa byamuhishuriye n’ibyo byatumye acikaho

Dj Brianne yavuze icyo gukizwa byamuhishuriye n’ibyo byatumye acikaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.