Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bamaze amezi atandatu mu myitozo y’imbaraga mu kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu karere ka Kirehe, banagaragaje imwe muri iyo irimo iy’urugamba.
Umuhango wo kwakira aba basore n’inkumi binjiye muri RDF, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, kiyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ndetse unitabirwa n’abandi basirikare b’amapeti yo hejuru muri RDF, barimo Abajenerali, ndetse n’abofisiye bakuru n’abato.
Abarangije iyi myitozo, bagaragaje bumwe mu bumenyi bigiyemo burimo ubwo gukoresha intwaro mu kurasa mu gihe cy’urugamba, ndetse no gukoresha imbaraga z’umubiri, bishimanira ko biteguye kuzuza inshingano zabo mu ngabo z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh yashimiye aba binjiye muri RDF ku bw’umuhate no kwiyemeza byabaranze muri iki gihe bari bamaze muri iyi myitozo.
Yabahaye ikaze mu muryango mugari wa RDF abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi n’ubuhanga baherewe muri iyi myitozo, mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’ituze ry’abarutuye.
Yongeye kugaruka ku ndangagaciro za RDF, abasaba kujya bazigenderaho mu byo bakora byose, zirimo ikinyabupfura, kuko ari kimwe mu bibafasha gukorana na bagenzi babo.
Pte Bizumuremyi Elissa yahembwe nk’umusirikare witwaye neza kurusha abandi bose mu gihe yakurikiwe na Pte Nshimiyimana Leonce.
RADIOTV10