Abasore bagaragaje indi mpamvu nshya ituma ibyo gushaka abagore bibatera ikirungurira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe byavugwaga ko amikoro macye n’inkwano y’umurengera ari byo ntandaro yo kudashinga ingo ku basore bamwe, hari abo mu Karere ka Huye bavuga ko imyitwarire itaboneye ya bamwe mu bakobwa b’iki gihe yatumye bazibukira ibyo kuzashaka abagore, bakemera kuzahambanwa ikara.

Aba basore baganirije RADIOTV10, beruye bavuga impamvu bari kurengerana batarashaka abagore kuko imyaka ibibemerera yarenze ndetse bakaba batanafite igitekerezo cyabyo.

Izindi Nkuru

Umwe muri aba basore wumvikana nk’uwahuzwe ibyo kuzashinga urugo nubwo atarwigeze, yatoboye avuga ko kubona umukobwa bashingana urugo bitoroshye kubera imyitwarire bakomeje kugaragaza.

Ati “Urareba ukabona gushaka muri iki gihe birarutwa no kubyihorera kubera ko umukobwa w’iki gihe, nta muco agifite nk’uwa cyera. Urabizi cyera umukobwa yarabyukaga agakubura iwabo, ariko muri iki gihe ntawe wabona.”

Aba basore kandi bavuga ko abakobwa b’iki gihe biyandarika bagakora ingeso mbi zirimo ubusambanyi ndetse n’izindi zinyuranye babona zitatuma babasha kubaka ingo.

Batunga agatoki ababyeyi babo kutabahanura bakiri bato, bagakura barigize ibyigenge bakora ibyo bashatse ku buryo agera mu gihe cyo gushakwa atagihanuwe.

Undi ati “Niba umubyeyi atahaye umwana uburere, umwana na we akitwara uko yishakiye ku gasozi, nta mugore muzima yavamo. Ni bya bindi bavuga ngo ‘igiti kigororwa kikiri gito’, niba umwana batamuhaye uburere akiri muto noneho yagera mu myaka atarakura akumva ko ari mukuru, urumva ni ikibazo.”

Uyu musore avuga ko ababyeyi bakwiye kugaruka ku nshingano zabo, bagatoza abana babo uburere bakiri bato kugira ngo bazavemo abagore babereye ingo zabo.

Ati “Cya gitsure niba gitangiye umwana akiri muto agakura azi neza ko akigengwa n’ababyeyi, aho ni ho ureba ukareba imico y’umwana, ni ho wakura umugore muzima ariko muri iki gihe biragoye.”

Mu minsi ishize, hari hagarutswe ku yindi mpamvu ikomeje gutuma abasore badashinga ingo y’inkwano y’umurengera bakoshwa n’imiryango y’abakobwa.

Iyi ngingo yanagarutsweho mu Nteko Ishinga Amatageko, umwe mu bayigize, yasabye ko Inkwano ikwiye kuvaho, cyane ko yanamaze gutakaza umwimerere w’igisobanuro cyayo kuko ubu ababyeyi basigaye bayifata nk’ikiguzi cy’umukobwa mu gihe hambere yabaga ari igihango cyabaga kibaye hagati y’imiryango ishyingiranye.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru