Harakekwa icyatumye imodoka yari irimo abanyeshuri ita umuhanda ikaruhukira mu ishyamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri iki gitondo i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Bus’ yari itwaye abanyeshuri ibajyanye ku ishuri, yataye umuhanda igakonkoboka ikaruhukira mu ishyamba, bikekwa ko byatewe no gucika feri.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023, ubwo iyi modoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya Path to Success mu Mujyi wa Kigali yari igeze i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Izindi Nkuru

Amakuru y’ibanze yatangajwe, avuga ko iyi modoka ishobora kuba yari yacitse feri, igata umuhanda, ikaruhukira mu ishyamba.

Abaturage bari muri aka gace kabereyemo impanuka ndetse n’inzego z’ubutabazi zirimo polisi n’iz’Ubuzima, bihutiye kuhagera, bahita batangira guha ubutabazi abana bari bakomereste.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yatangaje ko iyi mpanuka nta muntu n’umwe yahitanye ahubwo ko yakomerekeyemo abana 15 n’umushoferi wari utwaye iyi modoka.

SSP Irere René yavuze ko aba bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’igihe gito Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena igarutse ku kibazo cy’impanuka za hato na hato zikomeje gutwara ubuzima bwa bamwe.

Bamwe mu Basenateri banagarutse kuri izi modoka zitwara abanyeshuri ziba zishaje, bakibaza uburyo imodoka ziba zakuwe mu muhanda zitemerewe gutwara abagenzi ari zo zijya gutwara abana b’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Iyi modoka yacitse feri iruhukira mu ishyamba

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:

    Controle technique ntacyo ibabwiye? Nyabuneka gutwara abanyeshuri no gutwara imifuka cg amabuye biratandukanye. Imodoka zitwara abanyeshuri zigire controle za buri gihembwe cg buri kwezi, na buri cyumweru byashoboka, ababyeyi bakynfanira transportors campany.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru