Habaye impinduka mu isura y’amapeti ya RDF n’aho yambarwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuguruye imiterere y’amwe mu mapeti y’Abasirikare yari asanzwe yambarwa ku ntugu, ubu yatangiye kwambarwa mu gatuza ku basirikare bamwe bo ku rwego rwo hasi.

Izi mpinduka zabaye ku basirikare bo hasi kugeza ku bofisiye bato, basanzwe bambara amapeti yabo ku ntugu, ubu bazajya bayambara mu gituza mu gihe bari mu mirimo isanzwe y’akazi ka gisirikare yo kurinda umutekano ndetse no ku rugamba.

Izindi Nkuru

Iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa none tariki 09 Mutarama 2023, aho abasirikare bo kuri izi nzego zabayemo impinduka ku myambarire y’amapeti yabo, batangiye kubyubahiriza mu gihe bari mu bikorwa byavuzwe haruguru.

Habaye kandi n’impinduka mu miterere y’amwe mu mapeti yo ku rwego rwo hasi aho yabaga ari udasharu tugonze, ubu hakaba hashyizweho akamenyetso gasa nk’umutemere.

Gusa ku basirikare bo ku rwego rw’abofisiye bo hejuru n’abajenerali, ho amapeti azakomeza kuguma uko yari ateye.

Iyi miterere y’amapeti n’imyambarire mishya yayo, bisanzwe bizwi mu bisirikare by’Ibihugu bikomeye birimo nka Leta Zunze Ubumwe za America, aho bamwe mu basirikare baba bari ku rugamba bambara amapeti mu gatuza.

Ibi bituma abanzi batamenya gutandukanya umusirikare mukuru n’umuto, kuko amapeti yabo aba atagaragara dore ko aba ari mu gatuza.

Mu bihe bitandukanye, bamwe mu basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye nko muri Mozambique aho bamaze iminsi bari mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe, bamwe mu basirikare bakuru bayoboye uru rugamba bagiye bagaragara bakuyemo amapeti yabo.

Ibi byabaga byakozwe mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo ariko abo bahanganye batamenye amapeti yabo.

Amapeti yo hasi yabayemo impinduka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru