Perezida Kagame yageneye ubutumwa abana bakoze impanuka ubwo bajyaga ku ishuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije gukira vuba, abana bari mu modoka yo mu bwoko bwa bus yari ibajyanye ku Ishuri igakorera impanuka i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Iyi mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya Path to Success ryo mu Mujyi wa Kigali, yakomerekeyemo abana 15 n’umushoferi wari utwaye iyi modoka.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abana bari muri iyi modoka ndetse n’imiryango ye.

Yagize atiNamenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.

Iyi mpanuka yabaye muri iki gitondo, bikekwa ko yatewe no gucika feri byatumye iyi modoka iruhukira mu ishyamba ikangirika cyane.

Iyi modoka yacitse feri iruhukira mu ishyamba

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru