Ku munsi wa mbere yinjiye muri Sena y’u Rwanda ahise atorerwa kuyiyobora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr. Kalinda François Xavier uherutse kugirwa Umusenateri na Perezida wa Repubulika, yahise anatorerwa kuba Perezida wa Sena asimbura Dr. Iyamuremye Augustin uherutse kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

Dr. Kalinda uherutse kugirwa Umusenateri na Perezida wa Repubulika ku wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023, nkuko byari bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ku munsi wa mbere w’akazi nyuma yuko agizwe Umusenateri, Dr. Kalinda François yahise arahirira inshingano zo kuba Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Nyuma yuko abagize Sena y’u Rwanda yuzuye, hahise hakorwa amatora ya Perezida wa Sena usimbura Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura.

Ni amatora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu nteko Rusange ya Sena y’u Rwanda, yatoye uyu Musenateri mushya kuba Perezida wa Sena, ku bwiganze burunduye bw’amajwi 26 y’abagize Sena y’u Rwanda.

Senateri Dr. Kalinda François yinjiye muri Sena asimbuye Dr iyamuremye Augustin weguye ku mwanya w’Umusenateri n’uwa Perezida wa Sena, mu bwegure yatanze tariki 08 Ukuboza 2023.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 riteganya ko iyo Perezida wa Sena avuyeho, asimburwa mu gihe cy’iminsi 30, kandi bigakorwa hakurikijwe itegeko rigenga amatora.

Itegeko Nshinga kandi rivuga ko iyo Umusenateri avuyeho, urwego rwamushyizeho ari na rwo rumusimbura.

Dr Iyamuremye weguye na we yari yashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri iyi manda ya Sena y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru