Muve aha mujya kubikurikirana- Perezida Kagame yakubise umwotso ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Ku misoro iremereye, yagize ati “Ntabwo kuremereza imisoro ari byo biguha myinshi.”
  • Ingendo nyinshi z’abayobozi bajya hanze, ati “Ndaza kubishyiraho feri.”

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo bikomeje kumvikana mu majwi y’abaturage, nk’ibiri mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, asaba ababishinzwe guhita bajya kubikurikirana no kubishakira umuti mu maguru mashya.

Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ubwo yari amaze kwakira indahiro za Senateri Dr. Kalinda François Xavier wanatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda asimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura kubera impamvu z’uburwayi.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yagarutse ku byo abaturage baba bategereje ku bayobozi bashya baba binjiye mu nshingano ndetse n’ababa bazisanzwemo mu bihe nk’ibi by’intangiro z’umwaka.

Ati Abanyarwanda bose bavuga bati ‘bariya bayobozi bari hariya bateraniye hariya bashyizeho n’umuyobozi mushya Perezida wa Sena, icyo bagiye gukora kugira ngo ubuzima bwacu bube bwiza kurushaho ni iki?’.”

Yakomeje agira ati “Nubwo kibazwa ku ruhande rw’abaturage n’abandi batuye iki Gihugu cyacu ariko ni twe dukewiye kwibaza ngo ‘ibyo tugiye gukora bishya ni ibihe bigiye kuzana n’umwaka mushya? Ni ubuhe buryo bushya, ingamba nshya ni izihe? mbaraga nshya ni izihe?’ Dukwiye kuba tubyibaza buri gihe cyane cyane muri iki gihe.”

Avuga ko abayobozi badakwiye gukora mu buryo bumwe, ahubwo ko bakwiye guhora batekereza n’uburyo bushya bwatuma intego z’Igihugu zirushaho kugerwaho.

Ati “Niba dushobora kwihuta, tugatera intambwe ijana ku munsi, ntabwo dukwiye kugarukira kuri 60, tugomba kugera kuri izo ntambwe ijana niba bishoboka, kandi ibintu bikava mu mvugo kuko turavuga cyane, bikagarukira mu mvugo akenshi bikagarukira aho, ariko ikigomba kuvamo ni cyo tugaragaza, imvugo nziza ibyo tuvuga tugiye gukora ntabvwo umusaruro ungana n’isezerano wahaye abantu.”

Umukuru w’u Rwanda wavugaga ko ibi bitareba Perezida mushya wa Sena gusa ahubwo ko bikwiye kuba no ku bandi yaba abo mu Nteko Ishinga Amategeko yose ndetse n’abo mu zindi nzego nyubahirizategeko n’izindi.

Yavuze ko umwaka wa 2023 uje ukurikira indi myaka yabayemo ingorane z’icyorezo cya COVID019 cyazahaje ubukungu bw’Igihugu, bityo ko ukwiye kugaragaramo imbaraga nyinshi.

Ati “Ni umwaka wo kubaka wo kongera kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, kuzamura ubukungu bwacu, hari byinshi rero bidusaba, tugomba kwitegura guhangana na byo.”

Yagarutse ku bikunze kugarukwaho n’abaturage, banenga bikwiye kwitabwaho bigashakirwa umuti kuko bibabangamiye nyamara baragiye baraguye bahwa amasezerano n’ubuyobozi ko bigomba gukemuka

Ati “Hari ibirarane dufite ibyo tumvise abaturage aho twagiye hirya no hino mu Turere, ugasanga ibintu twabasezeranyije bimaze umwaka, ibiri itatu ine cyangwa itanu bitaragejejwe ku baturage.”

Yavuze ko ikibabaje ari uko abari bashinzwe kubikora iyo babajijwe impamvu batabikoze, batayibona. Ati “Ugasanga hariho uburangare bukwiriye guhagarara.”

 

Ababishinzwe ntawe urabimbwiraho- Ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

Yagarutse ku kibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyakunze kuzamurwa n’abaturage bamara umwanya munini muri za gare babuze imodoka zibacyura cyangwa ziberecyeza ku mirimo.

Ati“ibyo ni ibyo numva mu baturage ariko ababishinzwe ntawe urakingezaho. Wenda murabizi cyangwa ntimubizi, muve aha mujya gukurikirana kugira ngo mumenye uko ikibazo giteye, mugishakire umuti gikemuke.”

Ikibazo kijyanye n’imisoro, Perezida Kagame yavuze ko hakirimo ibibazo byo kuremereza imisoro, ati “Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro ari byo biguha imisoro myinshi.”

Yavuze ko kugeza ubu abasora bamaze kumva agaciro ko gusora ariko ko bavuga ko baremerwa n’imisoro ikomeza gutumbagizwa, akavuga ko hari igihe ibi bishobora gutuma n’imisoro yagombaga kuboneka igabanuka.

Ati “Kandi hari ababishinzwe bashobora kubyiga bakaduha uburyo twashaka igisubizo kuri ibyo tudafite n’icyo dutakaje. Ntabwo naje hano kugira ngo mvuge ko dukwiriye gutakaza imisoro, ntabwo ari byo mvuga, ahubwo yiyongere ariko ishobora kwiyongera mu buryo kandi yorohejwe.”

Yasabye ababifite mu nshingano kubyihutisha kugira ngo iki kibazo cy’imisoro ivugwa n’abaturage ko ihanitse, kigweho mu buryo bwihuse kandi gishakirwe umuti vuba.

Yagarutse ku kindi kivuzwe kenshi, cyo gutanga serivisi zinoze bigikorwa biguruntege yaba mu nzego za Leta ndetse n’izabikorera.

Ati “Ntabwo numva impamvu twabiremereza. Ikintu gishobora gukorwa mu minota itanu kigomba gutegereza isaha, igishobora gukorwa mu munsi kigategerea icyumweru, igishobora gukorwa mu cyumweru kigategereza ukwezi, ntabwo dukwiye kuba tucyumvikana na byo.”

Yakomeje atanga umukoro ati “Abayobozi bari hano mukwiye kuba mubyumva kuko tubivuze inshuro nyinshi, mukwiye gusubira inyuma uyu mwaka mushya tugiyemo bigahinduka. Kandi ndabasezeranya ku ruhande rwanjye ikigomba gukorwa kugira ngo ibintu bihunduke nzagikora.”

Yavuze ko ikigomba gukorwa kugira ngo bihinduke ari ukubazwa inshingano no kugirwaho ingaruka no kutazubahiriza.

Ati “Ndaza kubaremerera kuri icyo kintu cyo kubazwa inshingano. Ndaza gutuma buri wese utabyitabira yumva imvune yabyo.”

Yatanze urugero rw’abayobozi bajya hanze y’Igihugu mu butumwa, avuga ko “Baracicikana. Ndaza kubishyiraho feri, bigende buhoro hajye hagenda abagomba kugenda babanze basobanure.”

Yavuze ko abayobozi bagomba gukoresha neza igihe, avuga ko iyo abayobozi bagize ingendo nyinshi uretse kuba bitwara imari ya Leta ariko banatakaza umwanya wo kuba bagakoreye abaturage bashinzwe.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nyandwi Jean Bosco says:

    Nukuri nk’abaturage twibaza impamvu ikibazo cyo gutwarwa mu buryo bwa rusange kidakemuka kd nta muntu ujya wikopesha ikiguzi cy’urugengo tukayoberwa impamvu ukica gahunda zawe kd utabuze frws wishyura kugirango utwarwe @ H.E Paul Kagame turamushimiye n’umubyeyi wabatuye Rwanda!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru