Thursday, February 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Muve aha mujya kubikurikirana- Perezida Kagame yakubise umwotso ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

radiotv10by radiotv10
09/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Muve aha mujya kubikurikirana- Perezida Kagame yakubise umwotso ku bibazo biri mu gutwara abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter
  • Ku misoro iremereye, yagize ati “Ntabwo kuremereza imisoro ari byo biguha myinshi.”
  • Ingendo nyinshi z’abayobozi bajya hanze, ati “Ndaza kubishyiraho feri.”

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo bikomeje kumvikana mu majwi y’abaturage, nk’ibiri mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, asaba ababishinzwe guhita bajya kubikurikirana no kubishakira umuti mu maguru mashya.

Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ubwo yari amaze kwakira indahiro za Senateri Dr. Kalinda François Xavier wanatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda asimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura kubera impamvu z’uburwayi.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku byo abaturage baba bategereje ku bayobozi bashya baba binjiye mu nshingano ndetse n’ababa bazisanzwemo mu bihe nk’ibi by’intangiro z’umwaka.

Ati “Abanyarwanda bose bavuga bati ‘bariya bayobozi bari hariya bateraniye hariya bashyizeho n’umuyobozi mushya Perezida wa Sena, icyo bagiye gukora kugira ngo ubuzima bwacu bube bwiza kurushaho ni iki?’.”

Yakomeje agira ati “Nubwo kibazwa ku ruhande rw’abaturage n’abandi batuye iki Gihugu cyacu ariko ni twe dukewiye kwibaza ngo ‘ibyo tugiye gukora bishya ni ibihe bigiye kuzana n’umwaka mushya? Ni ubuhe buryo bushya, ingamba nshya ni izihe? mbaraga nshya ni izihe?’ Dukwiye kuba tubyibaza buri gihe cyane cyane muri iki gihe.”

Avuga ko abayobozi badakwiye gukora mu buryo bumwe, ahubwo ko bakwiye guhora batekereza n’uburyo bushya bwatuma intego z’Igihugu zirushaho kugerwaho.

Ati “Niba dushobora kwihuta, tugatera intambwe ijana ku munsi, ntabwo dukwiye kugarukira kuri 60, tugomba kugera kuri izo ntambwe ijana niba bishoboka, kandi ibintu bikava mu mvugo kuko turavuga cyane, bikagarukira mu mvugo akenshi bikagarukira aho, ariko ikigomba kuvamo ni cyo tugaragaza, imvugo nziza ibyo tuvuga tugiye gukora ntabvwo umusaruro ungana n’isezerano wahaye abantu.”

Umukuru w’u Rwanda wavugaga ko ibi bitareba Perezida mushya wa Sena gusa ahubwo ko bikwiye kuba no ku bandi yaba abo mu Nteko Ishinga Amategeko yose ndetse n’abo mu zindi nzego nyubahirizategeko n’izindi.

Yavuze ko umwaka wa 2023 uje ukurikira indi myaka yabayemo ingorane z’icyorezo cya COVID019 cyazahaje ubukungu bw’Igihugu, bityo ko ukwiye kugaragaramo imbaraga nyinshi.

Ati “Ni umwaka wo kubaka wo kongera kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, kuzamura ubukungu bwacu, hari byinshi rero bidusaba, tugomba kwitegura guhangana na byo.”

Yagarutse ku bikunze kugarukwaho n’abaturage, banenga bikwiye kwitabwaho bigashakirwa umuti kuko bibabangamiye nyamara baragiye baraguye bahwa amasezerano n’ubuyobozi ko bigomba gukemuka

Ati “Hari ibirarane dufite ibyo tumvise abaturage aho twagiye hirya no hino mu Turere, ugasanga ibintu twabasezeranyije bimaze umwaka, ibiri itatu ine cyangwa itanu bitaragejejwe ku baturage.”

Yavuze ko ikibabaje ari uko abari bashinzwe kubikora iyo babajijwe impamvu batabikoze, batayibona. Ati “Ugasanga hariho uburangare bukwiriye guhagarara.”

Ababishinzwe ntawe urabimbwiraho- Ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

Yagarutse ku kibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyakunze kuzamurwa n’abaturage bamara umwanya munini muri za gare babuze imodoka zibacyura cyangwa ziberecyeza ku mirimo.

Ati“ibyo ni ibyo numva mu baturage ariko ababishinzwe ntawe urakingezaho. Wenda murabizi cyangwa ntimubizi, muve aha mujya gukurikirana kugira ngo mumenye uko ikibazo giteye, mugishakire umuti gikemuke.”

Ikibazo kijyanye n’imisoro, Perezida Kagame yavuze ko hakirimo ibibazo byo kuremereza imisoro, ati “Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro ari byo biguha imisoro myinshi.”

Yavuze ko kugeza ubu abasora bamaze kumva agaciro ko gusora ariko ko bavuga ko baremerwa n’imisoro ikomeza gutumbagizwa, akavuga ko hari igihe ibi bishobora gutuma n’imisoro yagombaga kuboneka igabanuka.

Ati “Kandi hari ababishinzwe bashobora kubyiga bakaduha uburyo twashaka igisubizo kuri ibyo tudafite n’icyo dutakaje. Ntabwo naje hano kugira ngo mvuge ko dukwiriye gutakaza imisoro, ntabwo ari byo mvuga, ahubwo yiyongere ariko ishobora kwiyongera mu buryo kandi yorohejwe.”

Yasabye ababifite mu nshingano kubyihutisha kugira ngo iki kibazo cy’imisoro ivugwa n’abaturage ko ihanitse, kigweho mu buryo bwihuse kandi gishakirwe umuti vuba.

Yagarutse ku kindi kivuzwe kenshi, cyo gutanga serivisi zinoze bigikorwa biguruntege yaba mu nzego za Leta ndetse n’izabikorera.

Ati “Ntabwo numva impamvu twabiremereza. Ikintu gishobora gukorwa mu minota itanu kigomba gutegereza isaha, igishobora gukorwa mu munsi kigategerea icyumweru, igishobora gukorwa mu cyumweru kigategereza ukwezi, ntabwo dukwiye kuba tucyumvikana na byo.”

Yakomeje atanga umukoro ati “Abayobozi bari hano mukwiye kuba mubyumva kuko tubivuze inshuro nyinshi, mukwiye gusubira inyuma uyu mwaka mushya tugiyemo bigahinduka. Kandi ndabasezeranya ku ruhande rwanjye ikigomba gukorwa kugira ngo ibintu bihunduke nzagikora.”

Yavuze ko ikigomba gukorwa kugira ngo bihinduke ari ukubazwa inshingano no kugirwaho ingaruka no kutazubahiriza.

Ati “Ndaza kubaremerera kuri icyo kintu cyo kubazwa inshingano. Ndaza gutuma buri wese utabyitabira yumva imvune yabyo.”

Yatanze urugero rw’abayobozi bajya hanze y’Igihugu mu butumwa, avuga ko “Baracicikana. Ndaza kubishyiraho feri, bigende buhoro hajye hagenda abagomba kugenda babanze basobanure.”

Yavuze ko abayobozi bagomba gukoresha neza igihe, avuga ko iyo abayobozi bagize ingendo nyinshi uretse kuba bitwara imari ya Leta ariko banatakaza umwanya wo kuba bagakoreye abaturage bashinzwe.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nyandwi Jean Bosco says:
    3 years ago

    Nukuri nk’abaturage twibaza impamvu ikibazo cyo gutwarwa mu buryo bwa rusange kidakemuka kd nta muntu ujya wikopesha ikiguzi cy’urugengo tukayoberwa impamvu ukica gahunda zawe kd utabuze frws wishyura kugirango utwarwe @ H.E Paul Kagame turamushimiye n’umubyeyi wabatuye Rwanda!!!

    Reply

Leave a Reply to Nyandwi Jean Bosco Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + thirteen =

Previous Post

Ku munsi wa mbere yinjiye muri Sena y’u Rwanda ahise atorerwa kuyiyobora

Next Post

Biden kuva yatorwa yasuye igikorwa kiri mu by’ibanze byibukirwa kuri Trump

Related Posts

Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi

Kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, kuzahatana n’Umunyekongo,…-Byinshi mu kiganiro cya Louise Mushikiwabo

by radiotv10
11/02/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, atari igitangaza, kandi ko...

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

by radiotv10
11/02/2026
0

Umukobwa w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari amaze igihe asaba umusore ko bakundana, undi...

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

by radiotv10
11/02/2026
0

Nyuma yuko hasohotse inkuru yemeza ko Erik Prince washinzwe umutwe wa Blackwater w’abarwanyi b’abacancuro yohereje bamwe na drone muri DRC,...

Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

by radiotv10
11/02/2026
0

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abakomeje kwinangira kwitabira gukora ihererekanya ry’ibinyabiziga, kubikora bidasabye uru rwego rubahamagara cyangwa rukabasanga aho bari....

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

by radiotv10
11/02/2026
0

Nyuma y’uko mu kagari ka Gakoni ko mu murenge wa Muganza mu bihe bikurikiranye mu mudugudu umwe habonetse imibiri ibiri...

IZIHERUKA

Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi
MU RWANDA

Kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, kuzahatana n’Umunyekongo,…-Byinshi mu kiganiro cya Louise Mushikiwabo

by radiotv10
11/02/2026
0

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

11/02/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

11/02/2026
Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

Abakomeje kwinangira gukoresha ihererekanya ry’ibinyabiziga mu Rwanda bongeye kuburirwa

11/02/2026
Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

11/02/2026
Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

11/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Biden kuva yatorwa yasuye igikorwa kiri mu by’ibanze byibukirwa kuri Trump

Biden kuva yatorwa yasuye igikorwa kiri mu by’ibanze byibukirwa kuri Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuba DRC idashyigikiye kandidatire ye, kuzahatana n’Umunyekongo,…-Byinshi mu kiganiro cya Louise Mushikiwabo

Iby’umukobwa wimwe urukundo n’umusore yimariyemo byarangiye umwe agiye mu Bitaro undi muri Kasho

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.