Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abaturarwanda bategujwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi hanagaragazwa ibice izagwamo kurusha ahandi

radiotv10by radiotv10
31/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Ukwezi kurihiritse binjiye mu mibereho isa n’ikigeragezo (Photos&Video)
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2024, imvura izakomeza kuba nyinshi ikarusha isanzwe igwa muri uku kwezi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Metheorology kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, aho iki Kigo kigaragaza ko mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, hateganyijwe imvura iri hagati ya Milimetero 50 na 250.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare mu Turere twose tw’Igihugu (imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare iri hagati ya milimetero 40 na 180).”

Iki Kigo kivuga ko mu gice cya mbere cy’uku kwezi [kuva tariki 01 kugeza ku ya 10 Gashyantare] hateganyijwemo imvura iri ku kigero cy’Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu Gihugu.

Naho mu gice cya kabiri [11-20 Gashyantare] n’icya gatatu [21-29 Gashyantare], hakaba hateganyijwemo imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibi bice.

Ibice biteganyijwemo imvura nyinshi, byiganjemo ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba, nko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, ndetse no mu Turere tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo, nka Nyamagabe na Nyaruguru, biteganyijwemo imvura iri hagati ya Milimetero 200 na 250 kimwe no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Huye.

Naho imvura iri hagati ya Milimetero 150 na 200, iteganyijwe mu bindi bice by’Akarere ka Huye ndetse no mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Rubavu, Nyabihu, na Muhanga ndetse no mu burengerazuba bwa Kamonyi.

Imvura iri ku gipimo cyo hasi iri hagati ya Milimetero 50 na 100, iteganyijwe mu gace ko hagati mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bw’akarere ka Bugesera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + ten =

Previous Post

Bidateye kabiri America yongeye kugaragarizwa ko igitinyiro cyayo kiri kuyoyoka

Next Post

Agahinda k’imiryango 10 yacumbikiwe mu nzu imwe igorwa na byinshi birimo gutera akabariro

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agahinda k’imiryango 10 yacumbikiwe mu nzu imwe igorwa na byinshi birimo gutera akabariro

Agahinda k’imiryango 10 yacumbikiwe mu nzu imwe igorwa na byinshi birimo gutera akabariro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.