Abaturarwanda bategujwe ko imvura izakomeza kuba nyinshi hanagaragazwa ibice izagwamo kurusha ahandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2024, imvura izakomeza kuba nyinshi ikarusha isanzwe igwa muri uku kwezi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Metheorology kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, aho iki Kigo kigaragaza ko mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, hateganyijwe imvura iri hagati ya Milimetero 50 na 250.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare mu Turere twose tw’Igihugu (imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare iri hagati ya milimetero 40 na 180).”

Iki Kigo kivuga ko mu gice cya mbere cy’uku kwezi [kuva tariki 01 kugeza ku ya 10 Gashyantare] hateganyijwemo imvura iri ku kigero cy’Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu Gihugu.

Naho mu gice cya kabiri [11-20 Gashyantare] n’icya gatatu [21-29 Gashyantare], hakaba hateganyijwemo imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibi bice.

Ibice biteganyijwemo imvura nyinshi, byiganjemo ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba, nko mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, ndetse no mu Turere tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo, nka Nyamagabe na Nyaruguru, biteganyijwemo imvura iri hagati ya Milimetero 200 na 250 kimwe no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Huye.

Naho imvura iri hagati ya Milimetero 150 na 200, iteganyijwe mu bindi bice by’Akarere ka Huye ndetse no mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Rubavu, Nyabihu, na Muhanga ndetse no mu burengerazuba bwa Kamonyi.

Imvura iri ku gipimo cyo hasi iri hagati ya Milimetero 50 na 100, iteganyijwe mu gace ko hagati mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ndetse n’amajyepfo y’uburasirazuba bw’akarere ka Bugesera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru