Agahinda k’imiryango 10 yacumbikiwe mu nzu imwe igorwa na byinshi birimo gutera akabariro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imiryango icumi y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, yacumbikwe mu nzu imwe, irarira ayo kwarika kubera kubangamirwa n’iyi mibereho, yatumye hari bimwe bacikaho nko kugira uko bigenza mu buriri.

Iyi miryango icumi, yacumbikiwe mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Bunyove mu Kagari ka Buhungwe, nyuma yo gusenyerwa inzu zabo zendaga kubagwaho.

Izindi Nkuru

Aba baturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yabwiye RADIOTV10 ko ibayeho mu buzima bugoye kuruta ubwo bari barimo nubwo babaga mu nzu zishaje, kuko bwo babashaga kubaha ubuzima bwabo bwite.

Umuturage umwe yagize ati”Turi mu nzu turi abadamu icumi n’abagabo bacu icumi n’abana, ugasanga kuganira iby’umuryango bwite ntibishobotse kubera kuba mu nzu imwe dutandukanye.”

Mugenzi we na we ati “Baryama ari abantu nka 20 mu nzu imwe, buri wese yumva ibyo abandi baganira, mbese kugira ngo bakore icyumba batambikamo umwenda kugira ngo batarebana, hano buri wese yaryamaga mu kiraro cye, ntawumva iby’undi.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa RADIOTV10, yavuze ko agiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Icyakora avuga ko aba baturage na bo bajya bishyira mu bibazo nk’ibi. Ati “Hari igihe umuntu bamucumbikira ari amwe abandi bakaza bamusanga, nagiye numva amakuru ko hari n’abandi bo mu tundi Turere bahaza. Uko biri kose ntawakubaka inzu imwe ngo ayishyiremo imiryango icumi, ahubwo haba hari ikindi kintu cyabayeho nyuma y’uko umuha iyo nzu hakavuka ibindi bibazo abantu bagashaka kubikemurira muri iyo nzu cyangwa umuntu akagira abashyitsi bakanga gutaha.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru