Abavangamiziki [DJs] bo mu Rwanda bagiye guhatanira imodoka y’akataraboneka ya Miliyoni 25Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasanzwe bakora umwuga wo kuvangavanga imiziki [Deejays] bo mu Rwanda bagiye guhurira mu irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, ryitezwemo igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 25 Frw.

Iri rushanwa ryiswe Djs Battle Competition, rizaba mu byiciro aho tariki 06 z’ukwezi gutaha kwa Kanama ari bwo hazamenyekana aba Djs 20 bazava mu baziyandikisha.

Izindi Nkuru

Tariki 13 Kanama bwo hazatoranywa abandi 10 bazaba bavuye muri aba 20, na bo baze gutoranywamo batanu bazahatana hakavamo abagomba guhembwa mu gikorwa kizaba tariki 27 Kanama 2022.

Uzekugukana iri rushanwa, azahembwa igihembo nyamakuru cy’imodoka nto y’umuryango umwe yakozwe n’uruganda rwa Mercedes Benz.

Uretse uzegukana iri rushanwa, hazanahambwa Umu-Dj w’umukobwa uzahigika abandi, akazegukana Miliyoni 5 Frw ndetse n’umuvangamiziki ukizamuka uzaba wabaye mwiza kurusha abandi we uzahabwa Miliyoni 2 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru