Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko abakozi bako batatu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, banditse basezera akazi, gusa buvuga ko harimo uwasezeye nyuma yo kugaragaraho amakosa.
Uretse Nyaransengiyumva Monique wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, abandi basezeye ni Umunyababanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Mujawase Annualite ndetse na Dushimire Donatien wari Umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano (DASSO) mu Murenge wa Bugeshi.
Isezera ry’aba bakozi b’Akarere ka Rubavu, ryemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prospère,wavuze ko aya makuru ari impamo.
Aganida n’Ikinyamakuru cyitwa Imvaho nshya dukesha aya makuru, Mulindwa yagize ati “Bose uko ari batatu banditse bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite we yasezeye kubera amakosa.
Yagize ati “We yanasezeye hashingiwe kuri raporo z’ubugenzuzi zigaragaza amakosa ye mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu ifasi yayoboraga.”
Avuga ko iyo umuyobozi yikoreye isuzuma akabona hari ibyo atuzuza kandi biri mu nshingano ze, ntacyo biba bitwaye kuba yagira ubwo butwari bwo gusezera.
Ati “Abayobozi basigaye bazirikane ko icyo dusabwa ari ugushyira umuturage ku isonga, gukurikiza amategeko no kubazwa inshingano.”
Abayobozi mu nzego zinyuranye, bakunze kugirwa inama ko mu gihe babona batabashije kugenda n’umuvuduko Igihugu kiriho mu kwihutisha iterambere ryacyo n’iry’abagituye, baba bakwiye guhigama, bakegura bagaha umwanya abashoboye.
RADIOTV10







