Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye muri Kenya, mu nama yiga ku muti wabyo, bashima intambwe ikomeje guterwa, gusa bavuga ko urugendo rusigaye ari rwo rukomeye.
Aba bayobozi barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya na bagenzi be bahawe inshingano zo gushaka igisubizo cy’ibibazoby’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bitabye William Ruto Perezida wa Kenya uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC.
Aba Bakuru b’iyi miryango yombi bari batumije aba bahuza kugira ngo basobanurirwe imiterere y’iki kibazo ndetse n’imirongo ngenderwaho bagomba kuzirikana mbere yo gutangira izo nshingano.
Ni ibiganiro kandi byirabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier nduhungirehe mu gihe mugenzi we wa DRC atahabonetse.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, Mahmoud Ali Youssouf; yashimye intambwe Abakuru ba Dipolomasi y’u Rwanda na DRC bateye ubwo bashyiraga umuKono ku Masezerano y’Amahoro i Washington, icyakora yavuze ko hakenewe imbaraga zikomeye kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.
Yagize ati “Komisiyo y’Umuryango wa Ufurika Yunze Ubumwe yishiniye amasezerano u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baherutse gusinyira i Washington; ndetse n’imbanzirizamasezerano Cuverinoma ya Congo iherutse kwemeranya na M23 i Doha.”
Yakomeje agira ati “Hakenewe guhuza ibikorwa no kuyanonosora niba dushaka ko ashyirwa mu bikorwa. Turifuza ko abarebwa n’iki kibazo bagikemura bashingiye ku ntandaro yacyo.
Amasezerano ashobora kugira igisobanuro cyangwa agatanga umusaruro igihe cyonyine yaba yashyizwe mu bikorwa. Bisaba ubushake n’ubushishozi bukomeye bwo gufata umwanzuro wo kwigomwa igihe ari ngombwa. Nizeye ko abayobozi bo muri aka karere bashobora kubigeraho.”
Perezida William Ruto uyobora EAC; na we yemeje ko iyi ntambwe itanga icyizere, kandi ko biteguye gukorana n’abandi kugira ngo bitange umusaruro.
Ati “Ibyabaye muri iyi minsi ni ikimenyetso nyacyo kigaragaza ko ibiganiro na diplomasi bishobora gutanga umusaruro, abo bireba na bo bafite ubushake bwo gushaka igisubizo kirambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje agira ati “Iyi miryango ibiri y’uturere ndetse na Afurika Yunze Ubumwe yiteguye gutanga umusanzu wabo kugira ngo amaseerano y’i Washinton na Doha ashyirwe mu bikorwa.”
William Ruto avuga ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC binagera ku karere kose bityo “Ni yo mpamvu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na SADC yemeje gushyira hamwe kugira ngo dufashe abaturage bo mu burasirazuba bwa DRC.”
Perezida wa Emerson Mnangagwa uyobora umuryango wa SADC yemeza ko bagomba gufatanya n’indi Miryango Mpuzamahanga yiyemeje gukemura iki kibazo.
Yagize ati “Ibiri gukorwa n’abafatanyabikorwa bo mumahanga; bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi biganiro bigamije amahoro bitange umusaruro; ni ingenzi cyane, turamutse dufatiyeho mu bwuzuzanye; ibiganiro byose bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bigomba guhuzwa. Ibyo ni byo byatuma tugera ku mahoro twese twifuza. Mureke tubyaze umusaruro amahirwe ahari kugira ngo tugere ku mahoro arambye.”
Aba Bakuru b’Ibihugu bavuga ko ibiganiro byabereye i Luanda n’i Nairobi, bigomba kuzahuzwa kugira ngo hazumvikane ipfundo ry’ibibazo, ndetse bikanajyana n’izindi nzira zose ziriho zikorwa zirimo amasezerano y’i Washington.
RADIOTV10