Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
02/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye muri Kenya, mu nama yiga ku muti wabyo, bashima intambwe ikomeje guterwa, gusa bavuga ko urugendo rusigaye ari rwo rukomeye.

Aba bayobozi barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya na bagenzi be bahawe inshingano zo gushaka igisubizo cy’ibibazoby’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bitabye William Ruto Perezida wa Kenya uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uyoboye SADC.

Aba Bakuru b’iyi miryango yombi bari batumije aba bahuza kugira ngo basobanurirwe imiterere y’iki kibazo ndetse n’imirongo ngenderwaho bagomba kuzirikana mbere yo gutangira izo nshingano.

Ni ibiganiro kandi byirabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier nduhungirehe mu gihe mugenzi we wa DRC atahabonetse.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, Mahmoud Ali Youssouf; yashimye intambwe Abakuru ba Dipolomasi y’u Rwanda na DRC bateye ubwo bashyiraga umuKono ku Masezerano y’Amahoro i Washington, icyakora yavuze ko hakenewe imbaraga zikomeye kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Komisiyo y’Umuryango wa Ufurika Yunze Ubumwe yishiniye amasezerano u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baherutse gusinyira i Washington; ndetse n’imbanzirizamasezerano Cuverinoma ya Congo iherutse kwemeranya na M23 i Doha.”

Yakomeje agira ati “Hakenewe guhuza ibikorwa no kuyanonosora niba dushaka ko ashyirwa mu bikorwa. Turifuza ko abarebwa n’iki kibazo bagikemura bashingiye ku ntandaro yacyo.

Amasezerano ashobora kugira igisobanuro cyangwa agatanga umusaruro igihe cyonyine yaba yashyizwe mu bikorwa. Bisaba ubushake n’ubushishozi bukomeye bwo gufata umwanzuro wo kwigomwa igihe ari ngombwa. Nizeye ko abayobozi bo muri aka karere bashobora kubigeraho.”

Perezida William Ruto uyobora EAC; na we yemeje ko iyi ntambwe itanga icyizere, kandi ko biteguye gukorana n’abandi kugira ngo bitange umusaruro.

Ati “Ibyabaye muri iyi minsi ni ikimenyetso nyacyo kigaragaza ko ibiganiro na diplomasi bishobora gutanga umusaruro, abo bireba na bo bafite ubushake bwo gushaka igisubizo kirambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yakomeje agira ati “Iyi miryango ibiri y’uturere ndetse na Afurika Yunze Ubumwe yiteguye gutanga umusanzu wabo kugira ngo amaseerano y’i Washinton na Doha ashyirwe mu bikorwa.”

William Ruto avuga ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC binagera ku karere kose bityo “Ni yo mpamvu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na SADC yemeje gushyira hamwe kugira ngo dufashe abaturage bo mu burasirazuba bwa DRC.”

Perezida wa Emerson Mnangagwa uyobora umuryango wa SADC yemeza ko bagomba gufatanya n’indi Miryango Mpuzamahanga yiyemeje gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Ibiri gukorwa n’abafatanyabikorwa bo mumahanga; bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi biganiro bigamije amahoro bitange umusaruro; ni ingenzi cyane, turamutse dufatiyeho mu bwuzuzanye; ibiganiro byose bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bigomba guhuzwa. Ibyo ni byo byatuma tugera ku mahoro twese twifuza. Mureke tubyaze umusaruro amahirwe ahari kugira ngo tugere ku mahoro arambye.”

Aba Bakuru b’Ibihugu bavuga ko ibiganiro byabereye i Luanda n’i Nairobi, bigomba kuzahuzwa kugira ngo hazumvikane ipfundo ry’ibibazo, ndetse bikanajyana n’izindi nzira zose ziriho zikorwa zirimo amasezerano y’i Washington.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Next Post

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere
MU RWANDA

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

Perezida w’u Burundi agiye muri Tanzania mu irahira rya Madamu Samia ribera mu muhezo

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.