Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in MU RWANDA
0
Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babanye n’abakoranye na Lt Gen Innocent Kabandana, wari umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda witabye Imana, baravuga ko azibukirwa ku mutima n’ubushake byamuranze byo gukunda Igihugu.

Lt Gen Innocent Kabandana yatabarutse kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025, aho Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko yatabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, azize uburwayi.

Nyuma y’itabaruka ry’uyu wari mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, hari benshi bakomeje kumwifuriza iruhuko ridashira banafata mu mugango umuryango we muri ibi bihe by’akababaro urimo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa OIF, Louise Mushikiwabo, mu butumwa yatanze nyuma y’itabaruka rya Gen Kabandana, yavuze ko yarangwaga n’imyitwarire myiza.

Yagize ati “Gen. Kabandana yaranzwe n’ubupfura, n’ubuhanga, n’urukundo rutagabanyije, ku be no ku Gihugu cye. Ababanye na we n’abakoranye na we tubabajwe nuko atuvuyemo vuba, gusa kwibuka izina ryiza asize kuri iyi si biraduhumuriza.”

Madamu Louise Mushikiwabo kandi yanageneye ubutumwa umuryango wa nyakwigendera, ati “Kuri Sabine n’abana: mwihangane, mukomere!! Imana imwakire hafi yayo!”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana, yavuze ko yibuka uburyo yakoranye na nyakwigendera, dore ko yigeze kuba Uhagarariye Inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade yarwo i Washington DC.

Ati “Nk’umuntu wabaye Defence Attaché muri Ambasade y’i Washington, D.C. mu ntangiro z’inshingano zanjye nka Ambasaderi, Lt. Gen. Innocent Kabandana yari arenze kuba inshuti, yari umwizerwa kandi yumvirwa na bose.”

Yakomeje agira ati “Ubushishozi bwe, ubuhanga mu bya dipolomasi, no gukorana umuhate akorera u Rwanda, byashimangiraga indangagaciro z’umusirikare w’Umunyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred na we yagize ati “Turazirikana ubuzima n’akazi byaranze Gen. Innocent Kabandana, Umunyarwanda warangwaga no gukunda Igihugu bihamye. Ku muryangowe no ku Banyarwanda, twifatanyije namwe muri ibi bihe bitoroshye. Umurage we uzakomeza kubera urugero Abanyarwanda bakibyiruka.”

Alfred Gasana wabaye Ministiri w’Umutekano, na we yagize ati “Mu guha icyubahiro ubuzima ndetse n’imirimo myiza yakoreye Igihugu cyacu, turamwifuriza kuruhukira mu mahoro. Ubwitange n’umuhate byawe ntituzabyibagirwa.”

Lt Gen Innocent Kabanda uri mu basirikare bari mu ngabo zahoze ari RPA za RPF-Inkotanyi, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo Kwibohora.

Nyakwigendera yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, akaba ari na we wayoboye bwa mbere inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro i Cabo Delgado muri Mozambique.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =

Previous Post

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Next Post

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.