Bamwe mu babanye n’abakoranye na Lt Gen Innocent Kabandana, wari umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda witabye Imana, baravuga ko azibukirwa ku mutima n’ubushake byamuranze byo gukunda Igihugu.
Lt Gen Innocent Kabandana yatabarutse kuri iki Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025, aho Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko yatabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, azize uburwayi.
Nyuma y’itabaruka ry’uyu wari mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, hari benshi bakomeje kumwifuriza iruhuko ridashira banafata mu mugango umuryango we muri ibi bihe by’akababaro urimo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa OIF, Louise Mushikiwabo, mu butumwa yatanze nyuma y’itabaruka rya Gen Kabandana, yavuze ko yarangwaga n’imyitwarire myiza.
Yagize ati “Gen. Kabandana yaranzwe n’ubupfura, n’ubuhanga, n’urukundo rutagabanyije, ku be no ku Gihugu cye. Ababanye na we n’abakoranye na we tubabajwe nuko atuvuyemo vuba, gusa kwibuka izina ryiza asize kuri iyi si biraduhumuriza.”
Madamu Louise Mushikiwabo kandi yanageneye ubutumwa umuryango wa nyakwigendera, ati “Kuri Sabine n’abana: mwihangane, mukomere!! Imana imwakire hafi yayo!”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana, yavuze ko yibuka uburyo yakoranye na nyakwigendera, dore ko yigeze kuba Uhagarariye Inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade yarwo i Washington DC.
Ati “Nk’umuntu wabaye Defence Attaché muri Ambasade y’i Washington, D.C. mu ntangiro z’inshingano zanjye nka Ambasaderi, Lt. Gen. Innocent Kabandana yari arenze kuba inshuti, yari umwizerwa kandi yumvirwa na bose.”
Yakomeje agira ati “Ubushishozi bwe, ubuhanga mu bya dipolomasi, no gukorana umuhate akorera u Rwanda, byashimangiraga indangagaciro z’umusirikare w’Umunyarwanda.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred na we yagize ati “Turazirikana ubuzima n’akazi byaranze Gen. Innocent Kabandana, Umunyarwanda warangwaga no gukunda Igihugu bihamye. Ku muryangowe no ku Banyarwanda, twifatanyije namwe muri ibi bihe bitoroshye. Umurage we uzakomeza kubera urugero Abanyarwanda bakibyiruka.”
Alfred Gasana wabaye Ministiri w’Umutekano, na we yagize ati “Mu guha icyubahiro ubuzima ndetse n’imirimo myiza yakoreye Igihugu cyacu, turamwifuriza kuruhukira mu mahoro. Ubwitange n’umuhate byawe ntituzabyibagirwa.”
Lt Gen Innocent Kabanda uri mu basirikare bari mu ngabo zahoze ari RPA za RPF-Inkotanyi, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo Kwibohora.
Nyakwigendera yagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, akaba ari na we wayoboye bwa mbere inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro i Cabo Delgado muri Mozambique.
RADIOTV10