• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abazwi mu myidagaduro mu Rwanda bagaragaye muri America bizihiwe baseka batembagaye (VIDEO)

radiotv10by radiotv10
26/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abazwi mu myidagaduro mu Rwanda bagaragaye muri America bizihiwe baseka batembagaye (VIDEO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ibyamamare birimo abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda, nka Christopher, Charly na Nina, Kitoko na TMC, bagaragaye bahuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, bishimye ubwo hizihizwaga isabukuru y’umwe muri bo.

Ni amashusho yashyizwe hanze na benshi mu bayagaragaramo, aho abarimo bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, ari Christopher wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America gutaramira Abanyarwanda batuyeyo.

Barimo kandi umuhanzi Kitoko Bibarwa na we wagize izina rikomeye mu Rwanda, TMC wahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boyz, Princess Priscillah na we uzwi mu ndirimbo zakunzwe na benshi.

View this post on Instagram

A post shared by Mujyanama Claude Tmc (@tmc_indatwa)

Barimo kandi abahanzi Charly na Nina bagize itsinda ryakunze kuvugwamo ibibazo, ariko ubu bakaba bamaze iminsi baba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Barimo kandi umutunganyamiziki Mbabazi Isaac wamamaye nka Lick Lick uzwiho kuba yaratanze itafari ry’izamuka rya muzika Nyarwanda igezweho ndetse n’umuhanzi Emmy ndetse na Shaffy batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Aba basitari bazwi mu Rwanda bahuye ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko ya TMC, na we usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 5 =

Previous Post

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Next Post

Menya undi muti utanga icyizere ugiye kuvugutirwa ikibazo cyakunze kuzamurwa n’Abanyakigali

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Menya undi muti utanga icyizere ugiye kuvugutirwa ikibazo cyakunze kuzamurwa n’Abanyakigali

Menya undi muti utanga icyizere ugiye kuvugutirwa ikibazo cyakunze kuzamurwa n'Abanyakigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

How people stay financially stable

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.