Abazwi mu myidagaduro mu Rwanda bagaragaye muri America bizihiwe baseka batembagaye (VIDEO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibyamamare birimo abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda, nka Christopher, Charly na Nina, Kitoko na TMC, bagaragaye bahuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, bishimye ubwo hizihizwaga isabukuru yumwe muri bo.

Ni amashusho yashyizwe hanze na benshi mu bayagaragaramo, aho abarimo bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, ari Christopher wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America gutaramira Abanyarwanda batuyeyo.

Izindi Nkuru

Barimo kandi umuhanzi Kitoko Bibarwa na we wagize izina rikomeye mu Rwanda, TMC wahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boyz, Princess Priscillah na we uzwi mu ndirimbo zakunzwe na benshi.

Barimo kandi abahanzi Charly na Nina bagize itsinda ryakunze kuvugwamo ibibazo, ariko ubu bakaba bamaze iminsi baba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Barimo kandi umutunganyamiziki Mbabazi Isaac wamamaye nka Lick Lick uzwiho kuba yaratanze itafari ry’izamuka rya muzika Nyarwanda igezweho ndetse n’umuhanzi Emmy ndetse na Shaffy batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Aba basitari bazwi mu Rwanda bahuye ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko ya TMC, na we usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru