Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, haravugwa inkuru yumugabo numwana we wimyaka ibiri basanze bamanitse mu mugozi bapfuye, bikekwa ko bifitanye isano namakimbirane yari asanzwe ari hagati yuyu mugabo numugore we, bari banarwanye.

Imibiri y’uyu mugabo w’imyaka 28 n’umwana w’ibiri, yabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri, ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Kampi mu Kagari ka Nyagahinika, bayibonaga bagahita batabaza inzego.

Izindi Nkuru

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, wagize ati “Abaturage basanze umwana amanitse mu mugozi na Se umubyara amanitse mu mugozi wa Supaneti bashizemo umwuka.”

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango, bavuga ko wari usanzwe ubana mu makimbirane, kuko nyakwigendera n’umugore we bari basanzwe bahora mu ntonganya banarwana.

Bivugwa kandi ko ubwo aba baturage basangaga iyi mibiri y’aba bantu, umugore wa nyakwigendera yari yagiye kwa muganga kwivuza kuko yari yarwanye n’umugabo we.

Aba baturanyi bakeka ko uyu mugabo yiyahuye ndetse akanica umwana we, kubera ibyo bibazo by’amakimbirane yahoraga agirana n’umugore we, mu gihe Urwego rw’Igihugu rwahise rutangira gukora iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru