Icyatumye umuhanzi ugezweho mu Rwanda yurira indege cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Rusanganwa Norbet uzwi nka Kenny Sol, yuriye indege yerecyeza muri Canada, aho agiye gukorera ibitaramo bitanu mu bice binyuranye by’iki Gihugu.

Kenny Sol wuriye indege kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, yari amaze iminsi akorera ibitaramo mu Bihugu byo muri aka karere nko mu Burundi yanishimwe cyane.

Izindi Nkuru

Kuri iyi nshuro yerecyeje muri Canada gutaramira Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu, aho azakora ibitaramo bitanu birimo icyo azaririmbamo mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023.

Afite ikindi gitaramo kandi azakora tariki 07 Ukwakira, cyo kizabera mu mujyi wa Montreal, bucyeye bwaho tariki 08 Ukwakira akore ikindi mu mujyi wa Toronto.

Nanone kandi afite ibindi bitaramo azakorera mu mijyi ya Ottawa na Quebec, muri Canada, aho biteganyijwe ko azasusurutsa Abanyarwanda batuye muri iyi mijyi.

Kenny Sol ukomeje kugaragaza ingufu nyinshi mu bikorwa bye bya muzika, agiye gutaramira Abanyarwanda baba muri Canada, nyuma y’uko basusurukijwe n’undi muhanzi Nyarwanda ukomeye, Platini P.

Mu minsi ishize Kenny Sol yagiye i Burundi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru