Menya undi muti utanga icyizere ugiye kuvugutirwa ikibazo cyakunze kuzamurwa n’Abanyakigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imihanda yerecyeza ahantu hatatu mu Mujyi wa Kigali, bigiye kujya bihabwa umwihariko wo kunyurwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu masaha azagenwa, mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka ukunze kugaragara muri Kigali no korohereza abagenzi batega iza rusange.

Ibi byerecyezo bigiye gutangira nk’igerageza, ni ukuva mu Mujyi Rwagati werecyeza Rwandex na Giporoso, hakaba Mu Mujyi rwagati werecyeza Kimirongo, ndetse no mu Mujyi rwagati werecyeza Kicukiro.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa watangarije The New Times ibi byerecyezo, yavuze ko ibi bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) izarangira umwaka utaha.

Ati “Indi mihanda izakurikiraho. Gusa kuri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1), dufite ibilometero 22 twifuza ko bizaba ibya bisi, ariko twifuza ko byaziyongera.”

Rubingisa avuga ko iyi gahunda izatuma igihe abantu bajyaga bamara bategereje imodoka mu Mujyi wa Kigali kigabanuka kikava ku minota 30’ kikagera ku minota 15’.

Ati “Dufatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije, RURA ndetse n’abikorera, tugiye gushyiraho inzira zahariwe bisi mu kuzamura urwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, tugabanya igihe bamara bategereje ndetse n’umuvundo ukunze kubaho mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba. Tugiye no kwakira izindi bisi nini vuba aha.”

Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko hakenewe bisi 500, aho imwe ishobora kujya itwara abantu bari hagati ya 38 na 70, mu rwego rwo kuzatuma iyi gahunda y’imodoka zizaharirwa inzira zazo, ibasha gukorwa.

Umujyi wa Kigali, ugira inama abandi, kuzajya bakoresha indi mihanda iherutse kubakwa mu bihe bya mu gitondo ndetse no mu mugoroba mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Merard Mpabwanamaguru yavuze ko imwe muri iyi mihanda, harimo uwa Kimicanga-Kacyiru-Golf course-Nyarutarama.

Ati “Iyi ni mihanda ishobora gufasha abantu baturuka mu bice bya Kibagabaga, Kimironko na Remera, mu gihe baba bajya mu mujyi rwagati, batarinze gukoresha imihanda mikuru.”

Yavuze ko undi muhanda uzafasha kugabanya umuvundo w’imodoka, ari umuhanda uri inyuma ya Sports View Hotel uteganye na Sitade Amahoro ugakomeza ahazwi nka Kagara, ugakomeza ku Bitaro bizwi nka Baho ndetse na Nyarutarama.

Ati “Uyu muhanda ushobora kugabanya umuvundo w’imodoka kuko abantu bashobora kuwukoresha aho gukoresha uwa Gishushu.”

Nanone kandi umuhanda wubatswe uturuka Kabeza, Mu Itunda ugakomeza Busanza, na wo uzatanga igisubizo ku kibazo cy’umuvundo.

Ati “Uyu muhanda ushobora gukoreshwa n’abantu ba Kanombe bajya Busanza, Kabeza, Niboyi, Kicukiro, Sonatube bagakomeza mu Mujyi batiriwe banyura mu Giporoso.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nsenga Deo says:

    Gusa icyo mbakundira muba mufite imihigo myiza ariko kuyishyira mu bikorwa bikananirana .
    Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ati gutegereza imodoka bizava ku minota 30 bijye ku minota 15 ninde wakubeshye ko gutegereza imodoka ari imonota 30 gutegereza imodoka bitwara hagati ya amasaha 2 n’isaha imwe nibyiza ko transport y’abantu babihaye umujyi wa kigali mujye kuri terrain muzahamenyera ibibazo biri muri transport
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru