• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abiga muri Kaminuza ikomeye muri America basuye Polisi y’u Rwanda bahakura ubumenyi bazasangiza Abanyamerika

radiotv10by radiotv10
23/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abiga muri Kaminuza ikomeye muri America basuye Polisi y’u Rwanda bahakura ubumenyi bazasangiza Abanyamerika
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugendo-shuri barimo mu Rwanda, Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe zaAmerika (USA), basuye Polisi y’u Rwanda, basobanurirwa uruhare rw’Ingabo na Polisi mu kurinda amahoro, bavuga ko ubumenyi bahakuye bazabusangiza abaturage b’iwabo.

Aba banyeshuri bari baherekejwe n’abarimu babo, basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye ku Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga.

Abanyeshuri bari mu Rwanda mu rwego rw’amasomo yabo yiswe u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi’ yatanzwe na kaminuza ikorera muri Ohio. Uruzinduko rwabo muri Polisi y’ u Rwanda kwari ukugira ngo ahanini basobanukirwe uruhare rw’ingabo mu kubaka amahoro n’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi; Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, wakiriye aba abanyeshuri, yashimangiye ko kugira ngo abaturage bagire umutekano bisaba ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage, inzego z’ubuyobozi, ndetse n’izindi nzego z’umutekano, kuko iyo hatabayeho imikoranire myiza bishobora kugira imbogamizi mu gukemura ibibazo by’mibereho myiza,  biteza umutekano muke.

Abanyeshuri bashatse kumenya byinshi bijyanye n’uko Polisi y’ u Rwanda ikorana n’abaturage mu gucunga umutekano, uko gahunda y’umuganda igira uruhare mu kubaka amahoro n’iterambere , n’uburyo inzego z’umutekano  zihangana n’ibyaha; ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu. no kunywa ibiyobyabwenge.

DIGP Ujeneza yagize ati “Polisi y’u Rwanda ikora mu nyungu z’abaturage  kugira ngo buri wese agire umutekano, kandi abigizemo  uruhare. Polisi y’u Rwanda ni urwego rushinzwe umutekano ushingiye ku baturage kandi abaturage bahawe imbaraga zo kuba aba mbere mu gukemura ibibazo by’umutekano w’aho batuye, binyuze mu irondo ry’abaturage, no gusangira amakuru ku kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugira ingaruka ku mutekano wabo no ku mibereho myiza yabo.”

Yongeyeho ko mu rwego rwo guharanira gukumira ibyaha, Polisi y’ u Rwanda itegura kandi igashyira mu bikorwa, ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage, birimo gukangurira abantu kurwanya ibyaha, kubaka amazu agezweho ku miryango itishoboye ndetse no kubatangira ubwishingizi bw’ubuvuzi, kubagezaho ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, amazi meza, uturima tw’igikoni, kubaka no gusana imihanda ihuza imidugudu, n’izindi nyinshi.

DIGP Ujeneza yongeyeho ko ibi bikorwa byose biba bigamije kubaka ikizere no gutuma abaturage bagira imyumvire  yo gukunda igihugu, kumva ko buri wese afite umutekano aho atuye ndetse n’aho akorera, abaturage bakiyumvamo inzego z’umutekano.

Mu gusubiza ku kibazo cy’urubyiruko n’ibiyobyabwenge, DIGP Ujeneza yavuze ko iterambere rijyana no kurinda urubyiruko ko rwakoresha ibiyobyabwenge; imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira iterambere ry’urubyiruko. Yavuze ko ibi bikubiyemo ubukangurambaga bwo  kurwanya ibiyobyabwenge, ibikorwa byo guca burundu ikwirakwizwa  ry’ibiyobyabwenge no gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Pacifique Niyonzima, umunyarwanda uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga ya Dogitora muri Kaminuza ya Kent mu ishami rya  ‘Interprofessional Leadership’ yavuze ko hateguwe isomo ryitwa  ‘u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi’ hagamijwe kwigisha abanyeshuri intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zitandukanye; Amahoro, Uburezi, Ubuzima ndetse n’Umutekano.

Ati “Baje gusura Polisi y’ u Rwanda  kugira ngo bige uko ishyira mu bikorwa izo gahunda zijyanye no kubaka amahoro n’iterambere. Bakazasubira iwabo bakabyigisha abaturage b’iwabo.”

Sarah Schmidt, umunyeshuri wiga mu ishuri ry’isumbuye muri kaminuza ya Kent yavuze ko “Azigisha abanyeshuri bagenzi be bo mu mashuri yisumbuye amasomo mbonezamubano, amateka, ubukungu, ibibazo by’imiryango yigenga. “Naje hano ngo ndebe uko igihugu cyiyubaka  nyuma y’amakuba yakibayemo,  icyo nasanze ni igihugu abaturage bacyo bashyize hamwe, giharanira  kwiyubaka kugira ngo kibe igihugu  buri wese yumva afite umutekano, kandi yishimye.”

Yongeyeho ati “Mu by’ukuri bubatse sosiyete  iha agaciro buri muturage kandi aho abantu bagaragaza ibitekerezo. Mfite rero ingamba nize nshobora gukoresha mu ishuri nigamo kugira ngo mfashe kwigisha abanyeshuri ubumwe n’ubumenyi bwo kubaka amahoro binyuze mu mpaka no kumvikana.”

Baganirijwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda
Bari bafite amatsiko yo kumenya ibanga u Rwanda rwakoresheje
Ibyo bahakuye ngo bagiye kubisangiza abaturage b’iwabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Burundi: Umupolisi wari wafungiwe gusinda akicira muri kasho umusaza amukubise urukweto yakatiwe

Next Post

Goma: Meya yahagaritse igitaraganya imyigaragambyo y’urubyiruko ariko rubirengaho rwirara mu mihanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Goma: Meya yahagaritse igitaraganya imyigaragambyo y’urubyiruko ariko rubirengaho rwirara mu mihanda

Goma: Meya yahagaritse igitaraganya imyigaragambyo y’urubyiruko ariko rubirengaho rwirara mu mihanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.