Umunyamabanga wa Leta muri Mnisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yanenze bamwe mu Baturarwanda bakomeje kwinangira kwikingiza bavuga ko biringiye Imana, agaruka ku mvugo ikunzwe gukoreshwa y’Imana y’Aba-Israel avuga ko abo muri iki Gihugu batangiye guhabwa doze ya kane y’Urukingo.
Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 muri Israel batangiye gutanga doze ya kane y’urukingo rwa COVID-19, byahereye ku bageze mu zabukuru nk’icyiciro gikunze kuzahazwa n’iki cyorezo.
Muri iki Gihugu batangiye gutanga doze ya kane mu Gihe mu Rwanda hagikomeje kugaragara abantu batsimbaraye bavuga ko batakwikingiza kubera imyemerere yabo bavuga ko Imana yababujije.
Bamwe mu banze kwikingiza basanzwe ari Abakristu basengera mu madini amwe n’amwe bakunze gukoresha indahiro y’Imana y’Aba-Israel.
Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe bahise bagendera kuri iyi mvugo bavuga ko abanze kwikingiza urukingo na rumwe mu gihe abo muri Israel batangiye guhabwa doze ya kane.
Mu babigaragaje barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard wateruye agira ati “Abanga kwikingiza urukingo naru mwe ngo Imana ya Israel itazabarimbura, mubambwirire ko iyo Mana yaraye itegetse aba Israel kwikingiza urwa kane.”
Abanga kwikingiza urukingo narumwe ngo Imana ya Israel itazabarimbura, mubambwirire ko iyo Mana yaraye itegetse aba Israel kwikingiza urwa4.Mukingirwe mwitabarire amagara, kuko iby'ubugingo bizaza nyuma yo kubaho,si nyuma yo kwiyahura. Imana y'iRwanda,yadutegetse kwikingiza.Rweme
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) December 22, 2021
Yakomeje agira ati “Mukingirwe mwitabarire amagara, kuko iby’ubugingo bizaza nyuma yo kubaho, si nyuma yo kwiyahura. Imana y’i Rwanda, yadutegetse kwikingiza.”
Hon Bamporiki asanzwe ari Umukristu wo mu idini rya ADEPR gusa akunze kumvikana yirahira Imana y’i Rwanda ndetse akagaragaza ko akomeye ku mahame y’abakurambere b’u Rwanda.
RADIOTV10