Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abiringiye Imana y’Aba-Israel mubambwirire ko bo yabategetse kwikingiza urwa kane- Bamporiki

radiotv10by radiotv10
23/12/2021
in MU RWANDA
0
Abiringiye Imana y’Aba-Israel mubambwirire ko bo yabategetse kwikingiza urwa kane- Bamporiki
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Mnisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yanenze bamwe mu Baturarwanda bakomeje kwinangira kwikingiza bavuga ko biringiye Imana, agaruka ku mvugo ikunzwe gukoreshwa y’Imana y’Aba-Israel avuga ko abo muri iki Gihugu batangiye guhabwa doze ya kane y’Urukingo.

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 muri Israel batangiye gutanga doze ya kane y’urukingo rwa COVID-19, byahereye ku bageze mu zabukuru nk’icyiciro gikunze kuzahazwa n’iki cyorezo.

Muri iki Gihugu batangiye gutanga doze ya kane mu Gihe mu Rwanda hagikomeje kugaragara abantu batsimbaraye bavuga ko batakwikingiza kubera imyemerere yabo bavuga ko Imana yababujije.

Bamwe mu banze kwikingiza basanzwe ari Abakristu basengera mu madini amwe n’amwe bakunze gukoresha indahiro y’Imana y’Aba-Israel.

Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe bahise bagendera kuri iyi mvugo bavuga ko abanze kwikingiza urukingo na rumwe mu gihe abo muri Israel batangiye guhabwa doze ya kane.

Mu babigaragaje barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard wateruye agira ati “Abanga kwikingiza urukingo naru mwe ngo Imana ya Israel itazabarimbura, mubambwirire ko iyo Mana yaraye itegetse aba Israel kwikingiza urwa kane.”

Abanga kwikingiza urukingo narumwe ngo Imana ya Israel itazabarimbura, mubambwirire ko iyo Mana yaraye itegetse aba Israel kwikingiza urwa4.Mukingirwe mwitabarire amagara, kuko iby'ubugingo bizaza nyuma yo kubaho,si nyuma yo kwiyahura. Imana y'iRwanda,yadutegetse kwikingiza.Rweme

— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) December 22, 2021

Yakomeje agira ati “Mukingirwe mwitabarire amagara, kuko iby’ubugingo bizaza nyuma yo kubaho, si nyuma yo kwiyahura. Imana y’i Rwanda, yadutegetse kwikingiza.”

Hon Bamporiki asanzwe ari Umukristu wo mu idini rya ADEPR gusa akunze kumvikana yirahira Imana y’i Rwanda ndetse akagaragaza ko akomeye ku mahame y’abakurambere b’u Rwanda.

Bamporiki Edouard yasabye abaturarwanda kwikingiza
Muri Israel batangiye gutanga doze ya kane byahereye ku bakuze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 18 =

Previous Post

Rayon yanze kurekura itsinda Police FC 1-0, APR inganya na Etoile De l’Est bigoranye

Next Post

Izuba riva Umudepite yibwe imodoka abanje gufatirwaho imbunda

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Izuba riva Umudepite yibwe imodoka abanje gufatirwaho imbunda

Izuba riva Umudepite yibwe imodoka abanje gufatirwaho imbunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.