Sunday, November 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abitandukanyije na FDLR bagataha mu Rwanda bahishuye aho umugambi wa Tshisekedi wo kurutera ugeze

radiotv10by radiotv10
22/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abitandukanyije na FDLR bagataha mu Rwanda bahishuye aho umugambi wa Tshisekedi wo kurutera ugeze
Share on FacebookShare on Twitter

Abitandukanyije n’imitwe ya FDLR na Wazalendo iri gufatanya n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntambara gihanganyemo na M23, bavuga ko mu mabwiriza y’urugamba bahabwa, babwirwa ko bagomba kurwanya uyu mutwe ubundi bakazakomereza mu Rwanda kurwigarurira.

Aba barwanyi batorotse iyi mitwe irimo uyu wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko imibereho mibi n’ubunyamaswa biri muri iyi mitwe, ari byo byatumye bafata icyemezo cyo kwitandukanya na yo bagataha mu rwababyaye.

Bavuga ko imikoranire ya FARDC n’iyi mitwe yitwaje intwaro, yageze ku rwego ruhanitse, ku buryo iyo bari kurwana n’umutwe wa M23, baba bunze ubumwe, ubundi bagahabwa ibikoresho nk’imbunda n’igisirikare cya Leta.

Agaruka ku bikorwa bahuriyemo muri iyi ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa DRC, Ishimwe Patrick wari umurwanyi wa FDLR yagize ati “Twarwaniye i Kishishe turi kumwe na FARDC, turwanira n’i Kibilizi turi kumwe na Mai-Mai, FARDC na FDLR, tuzamuka n’i Kirundure turi kumwe na FARDC na Mai-Mai.”

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko kandi muri iyi mirwano babaga bari kumwe n’Umujenerali w’umuzungu witwa Gen Jean Marie uba ahitwa ku Mugozi.

 

Umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda

Niyitanga Gervais w’imyaka 18 y’amavuko, na we watorotse iyi mitwe ikorana na FARDC, avuga ko yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiye gushakishirizayo ubuzima ariko we n’abandi bari barajyanye bakaza kwisanga bafashwe n’imitwe yitwaje intwaro igahita ibinjizamo.

Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, avuga ko ubwo bafatwaga n’iyo mitwe, bahise bajyanwa mu myitozo ya gisirikare bamazemo amezi abiri ahitwa Ntiti, ubundi bagahita boherezwa ku rugamba mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y’uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata Machine Gun, RPG, cyangwa Mortier; akabifata.”

Muri uru rugamba, baba basa nko kwiyahura, kuko abashatse kubyanga cyangwa bakazana ubunebwe, babarasaga, ku buryo barwanaga ari ukwitabara ngo bakize amagara, ariko ko bitabuzaga umutwe wa M23 kubanesha nubwo babaga bafite intwaro za rutura.

Yavuze ko mu mabwiriza bahabwa kuri uru rugamba, ari uko bagomba kunesha umutwe wa M23 baba babwirwa ko ugizwe n’Abanyarwanda, ndetse ko ko bazakomereza urugamba mu Rwanda bakarwigarurira.

Ati “Twajya no ku rugamba bakatubwira ko tuzatera u Rwanda, twarangiza tukajya ku rugamba tugasangayo FARDC, FDLR, na bariya Barundi. Twese iyo tugiye ku rugamba, baratuvanga, FARDC, Wazalendo, FDLR, twese baratuvanga tukarwanira hamwe.”

Uyu musora avuga ko ubuzima yari arimo bwari buteye agahinda, kuko abayobozi babo banabakoreshaga ibikorwa bya kinyamaswa, akaba ari na byo byatumye afa icyemezo cyo gutaha.

Ati “Twabaga turi muri ayo mashyamba, waba uri nko kugenda uhura n’umugore ufite nk’amafaranga ukayamwambura, cyangwa nka Jenerali wanyu akababwira ngo ‘nabonye umuntu ufite amafaranga’ nijoro mukagenda mukamukinguza mukayamwaka yashaka gutera hejuru mukamurasa.”

Soldat Hatangimana Delphin wavuye mu mutwe wa Wazalendo, na we avuga ko mu mabwiriza bahabwa n’ababaga babakuriye, bitsaga cyane ku gutera u Rwanda.

Ati “Baratubwiraga ngo tugomba kurwanya Igihugu cyacu cy’u Rwanda turwana na M23 bayishinja ko ari Abanyarwanda turwana na bo, barangije bakajya batubwira ko niduhura n’umuntu tugomba kujya tumwaka icyo afite kugira ngo tubone uko tubaho, tubone isabune n’ibindi bintu bitandukanye.”

Aba barwanyi bose bavuga ko nubwo ntacyo badakorerwa nko guhabwa intwaro zikomeye, ariko batajya batsinda umutwe wa M23 kuko nko mu kwezi babonaga intsinzi imwe.

Mu bihe bitandukanye Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yavuze kenshi ko afite umugambi wo kuzatera u Rwanda ngo agakuraho ubutegetsi buriho, ndetse bikaba biri mu byo ubutegetsi bw’iki Gihugu bwizeza umutwe wa FDLR kuzafasha.

Ni mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasezeranyije Abaturarwanda ko ntagishobora kubahungabanyiriza umutekano, uko cyaba kimeze kose, uwaba akiri inyuma wese ndetse n’aho cyaturuka hose.

Iri sezerano kandi ryabaye impamo, kuko muri iyi myaka itatu yose, nta n’agatotsi kigeze gatokoza umutekano w’u Rwanda nubwo hari abafite iyi migambi mibisha ndetse bagaragaje ubushake bwo kuyishyira mu bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ababyeyi n’ishuri rivugwamo ibyo Guverinoma yategetse ko bihagaragara

Next Post

IFOTO: Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yasuye abahinzi anabafasha kuhira imyaka

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Rwanda  is actively rolling out its new Single Digital ID (SDID) system nationwide,a major initiative for digital transformation. The registration and data...

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

by radiotv10
22/11/2025
0

Kaminuza ya East Africa University Rwanda na yo imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu bigiye ku murimo bagera kuri 340, biganjemo...

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza...

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yasuye abahinzi anabafasha kuhira imyaka

IFOTO: Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yasuye abahinzi anabafasha kuhira imyaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.